Abana & Abategarugori

Umunya Afuganistanikazi yiyemeje guca akarengane gakorerwa abakobwa bashyingirwa bakiri bato

August-03
18:02 PM 2017

Sonita Alizadeh ni umunya Afuganistanikazi aho agifite imyaka 10 ababyeyi be bagerageje kumushyingira ku ngufu ntibyabakundira, nyuma gato ataruzuza imyaka 16 nabwo barongera barabigerageza nabwo ntibabigeraho, agize amahirwe ava mu gihugu cye ajya kwiga muri Amerika ubu niho akorera ibikorwa bye byo guca akarengane gakorerwa abana b’abakobwa ku isi byumwihariko mu gihugu cye aho bashyingirwa ku ngufu ubundi bakagurishwa ku bagabo babakoresha mu bucakara no muyindi mirimo y’ubusambanyi.

Yavuze ko iyo umwana ahatirijwe gushyingirwa akiri muto, abura byinshi mu byingenzi yari kuzageraho, ubuzima bwe bwo mu bwana, umuryango we avukamo, ntabufasha nta n’ikizere abona yiyumva ameze nk’uri wenyine.

Sonita akomeza avugako abenshi mu nshuti ze byazibayeho akaba aricyo ahanini cyamuteye kwanga gushyingirwa mbere y’igihe anatangira ibikorwa bye by’ubuhanzi ngo abwire isi yose muri rusange akarengane umwana w’umukobwa agirirwa.

Sonita yizeye ko urugendo yatangiye rwo guca aka karengane ruzabyara umusaruro ku isi yose kuko aherutse kujya muri Iran kuhakorera ubukangurambaga umwana umwe washatse muri ubu buryo agata umugabo we agasubira mu ishuri.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza