Abana & Abategarugori

Umukobwa w’umunyarwandakazi yemerewe icyarimwe kwiga muri Kaminuza 10 za mbere muri Leta zunze ubumwe za amerika

April-03
10:31 AM 2017


Gusa umunyarwanda Stella Ituze yabaye umunyarwanda wa mbere ubashije kubigeraho aho yemerewe kwiga muri kaminuza zigera ku 10 zose zikomeye cyane muri Amerika zizwi ho kuba zarashinzwe kera kandi zizemo ibihangange mu by’ubumenyi. Izi kaminuza harimo nka Havard yashinzwe 1636, Yale yo mu 1701, Penn yo mu 1740, Princeton yo mu 1746, Columbia yo mu 1754, Brown yo mu 1764, Dartmouth yo mu 1769 na Cornell yo mu 1865.

Ituze yakiriye ubutumwa bwa kaminuza ya cumi bumumenyesha ko yemerewe kuyigamo. Uretse izi kaminuza ziri mu itsinda rya Ivy League College, hari n’izindi kaminuza yemerewe kwigamo nka Duke University, Williams College, Pomona College, Amherst College na Vanderbilt University.

Ituze yabwiye the New Times ko nubwo yari afite icyizere ko hari kaminuza zirenze imwe zizamwemerera kuzigamo, ngo ntiyari yiteze ko byagera kuri uwo mubare.
Yagize ati : "Mu byukuri nasabye kwiga muri ziriya kaminuza mfite icyizere ko hari izizanyemerera cyane ko nizeye ko mbashije kuzigamo byamfasha gutera imbere no guteza imbere igihugu cyanjye ariko kandi mvuze ko nari nizeye umubare ungana kuriya naba mbeshye pe”.

Uyu mwana w’umukobwa ukiri muto arangije amashuri yisumbuye ku ishuri rya Gashora Girls Academy riherereye mu karere ka Bugesera, akaba ari umukobwa ubana na mama we gusa witwa Kagoyire Venantie dore ko se yitabye Imana. Uyu mukobwa yize imibare, ubugenge n’ubumenyi bwa Mudasobwa akaba yaragize amanota 52 kuri 73 mu kizamini cya leta cy’umwaka ushize wa 2016 .

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza