Abana & Abategarugori

Uko Ruzindana yareze abana 20 abakuye mu muhanda

February-07
09:08 AM 2018

Ruzindana, umosore ukiri mu kigero cy’imyaka 30 n’imisago avuga ko mu 2008 yabonye abana bari kunywa kore ngo batsirike inzara yo ku muhanda agahitamo kubatwara akabarera.

Ruzindana ubwo yarimo ava ku kazi ngo yanyuze mu nzira yerekeza ku Umubano Hotel ahasanga itsinda ry’abana bari hagati y’imyaka 4-6 banywa kore, nawe yumva adakwiriye kuharenga yicarana nabo aho bari bari.

Uyu musore utari uzi ko agiy gutangira urugendo rukomeye rwo kurera, yaganiriye n’aba bana nawe amarira amubunga mu maso.

Ati“bari bashonje cyane, bazengera kubera kunywa kore nyinshi. Icyo bari bakeneye rukumbi cyari ibiribwa.”

Uyu mugabo ngo yahisemo kubajyana muri restaurant, ariko kubabaza aho bashaka gufatira amafunguro icyo babashaga kuvuga ni ibiryo.

Uyu mugabo agitangira kubaza aba bana icyatumye bahitamo kuza mu muhanda, ntiyatinze kumenya ko ari ababyeyi babo babahatiye kuhaza.

Ruzindana ajya gutaha ariko ngo yabanje kubasaba ko bazongera guhura ndetse yiyemeza kujya abagurira ibiryo buri munsi. Uko bagiye bakomeza guhura iminsi yagiye igenda nabo bagenda biyongera bagera kuri 15.

Ruzindana yahise atangiza ikipe y’umupira w’amaguru igizwe n’aba bana, bakajyana gukina buri kucyumweru ndetse umushahara we awugenera kwita kuri aba bana.

Ruzindana yatangarije KT Press ko nyuma yaje gukodesha inzu I Remera atangira kuyibanamo n’abana bose yari yarakuye ku muhanda, ku bufatanye n’abagiraneza 17 batangiye kwiga amashuri abanza, ndetse babana n’imiryango yabo mu gihe 10 bari mu mashuri yisumbuye.

Ati “nahuje bamwe n’ababyeyi babo. Abasoje amasomo batangiye kwibeshaho, ariko bakomeza kuvuga ko hano ariho mu rugo.”

Muri aba bana kandi harimo abize imyuga irimo gukanika no gushushanya.

Uko yabasanze bari ku muhanda, basaga nabi cyane


Abana batari bifitiye ikizere ubu bariga mu mashuri abanza


Muvunyi (iburyo) ni umwe mu bana barezwe na Ruzindana ubu ni umukanishi kabuhariwe w’imodoka z’uruganda rwa Mitsubishi

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza