Abana & Abategarugori

Ubutumwa 5 umwana yifuza kubwira umubyeyi we ariko bigoranye kubivuga

June-03
04:07 AM 2017

Umubano tugirana n’ababyeyi bacu uratangaje kandi n’uwigikundiro,ku isi hose ababyeyi bakunda abana nta kintu baba batakora kugirango abana babo bamerwe neza.

Akenshi na kenshi ababyeyi baba bifuza kuba inshuti n’abana babo ariko siko abana babyumva. Abana ntibaba bifuza ko umubyeyi yamenya amabanga yabo kuko baba bumva akenshi umubyeyi atari bubifate neza.

Ibintu bitanu umwana uba ugeze mu gihe k’ingimbi n’abangavu baba bifuza kubwira ababyeyi ariko ntibishoboke

1. Ntukantegeke kwiga buri gihe: umubyeyi wese aba afite impungenge kuhazaza h’umwana we ibi bigatuma ahora amushyiraho igitutu ngo yige cyane kandi buri kanya,usanga rero abana benshi bitabagwa neza babona ko ari nko kubabangamira mu bindi bababashaka gukora bijyanye n’imyaka yabo. Umwana buri gihe aba yifuza kubwira Papa we cyangwa mama we ko atari byiza kumuhatira kwiga cyane ariko wenda agatinya.

2. Ntuzampitiremo icyo nzaba cyo: kenshi usanga ababyeyi bahitiramo abana ibyo biga mu mashuri umwuga bakora ugasanga niwo berekejemo abana babo. Ibi rero hari igihe umwana bitamushimisha. Biba byiza kurebererera umwana gusa kandi nina byiza kubasha kumenya no kwemera amahitamo ye.

3. Kuvuga ubuzima bwe mu rukundo: iyo uri murukundo ubawumva isi yose yabimenya,gusa nta mwana ujya ubwira umubyeyi we ibijyanye n’urukundo kuko aba yumva Atari bubifate neza,aha umwana aba akeneye ko umubyeyi abyumva nkaho ari mu genzi we bigana ari kubibwira.

4. Umubano wose uba ukeneye guhana umwanya: ni amahirwe akomeye gukurira mu muryango wawe uhabwa urukundo rw’ababyeyi usabana n’abavandimwe bawe ariko na none buri muntu yifuza kwihugiraho cyane,kuganira n’ababyeyi ibijyanye n’ubuzima bwabo bwihariye usanga ari ikintu kigoranye cyane.

5. Kubabwira uti”ndabakunda cyane”: mu byukuri abana bakunda ababyeyi ariko ni gake usanga umwana abwiye umjubyeyi ko amukunda cyane kandi suko uba ubakunda buhoro.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza