Abana & Abategarugori

Ubuhamya Kwibuka23: Uko Mujawamariya yarokotse imfu nyinshyi

April-14
04:31 AM 2017

Mujawamariya spesiose ni umubyeyi w’abana babiri utuye mu karere ka kicukiro mu murenge wa Niboye, mu kagari ka Niboye, umudugudu wa Mwijuto. Mujawamariya yavukiye I Cyangungu mu cyahoze ari komine kimbogo aho yarokokeye jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Jenoside yabaye afite imyaka umunani y’amavuko, mu buhamya bwe Mujawamariya yatangaje uko yarokotse kugeza igihe Ingabo za RPF Inkotanyi zibarokoye.

Mujawamariya yagize ati jenoside itangira twari mu rugo n’ababyeyi bacu, twagiye kubona tubona ikirere cyose gihindutse amaraso. Twateze amatwi radiyo twumva ko indege ya Habyarimana yarashwe akaba yitabye Imana, uwo mugoroba ntitwigeze tuguma mu rugo twarasohotse tujya munsi y’urugo hari hari imyumbati myinshi twihishamo turaramo, ariko kuko twari dutunze inka nyinshi cyane, kandi papa yarazikundaga cyane yanze kuzisiga aratubwira ati ni mugende ndasigara hano asigara murugo.
Ubwo hari hari igiti kinini cy’umuvumu aracyurira yihishamo,nijoro haje interahamwe batwika inzu yose nibirimo byose, papa abonyeko umuriro urikumurika ahantu hose, aramanuka nibwo interahamwe zamutwaye ziramwica.

Natwe aho twari twihishe interahamwe zaratubonye, zirahadukura zitujyana aho bari bateranirije abatutsi benshi, mu nzira tugenda aho bari batwohereje. Inzara ninyota byari biturembeje, nyuma haje umusore w’interahamwe, atwara basaza banjye abazirikanije, abajyana ahantu munsi y’umukingo aho hantu sinzahibagirwa, twagiye kubona tubona agarukanye agafuni agakurura hasi kajojobaho amaraso, aratubwira ngo ni dukomeze aho twajyaga.
Twageze ahantu turihisha, hari umukecuru twari kumwe aratubwira ati" reka dusubire murugo, wenda ubwo baziko bahatwitse ntibazagaruka, dusubira mu matongo y’iwacu, tuhageze twaracanye wenda ngo twotse ibitoki, twarebye hakurya tubona interahamwe zikoze agatsiko, mu kanya gato ntitwamenye uko batugose, Mama yari yicaye imbere y’umuriro ateruye umwana w’amezi ane. Interahamwe iramubaza iti" umuhungu wawe w’imfura ari hehe? mama aramusubiza ati" sinzi ahari sinzi niba akiri na muzima. Bamubaza inshuro ebyiri, abasubiza atyo. Nuko bafata umuhoro bamutema umutwe mbona uvuyeho ugwa hasi, umwana mama yarateruye agwa muri wa muriro, nahise numva ntaye ubwenge.
Ndebye inyuma mbura mukuru wanjye n’abavandimwe banjye babiri. Interahamwe zahise zigenda, nanjye ntakundi nari kubigenza nakurikiye abavandimwe kubw’ amahirwe ndabashyikira interahamwe zari zibaherekeje.

Batujyanye ahantu mu kibuga kinini hari hateraniye abatutsi benshi. Hari hari umwobo munini, bamaraga kwica abatutsi bakabajugunyamo, barabanje batoranya igitsina gabo n’ umwana w’uruhinja w’umuhungu ntibatinyaga kumukura kuri nyina, babashyira uruhande rumwe, barasa amasasu menshi, benshi barapfa, bazana imihoro batemagura abari barokotse bahasiga ubuzima.

Baradukubise kugeza ubwo batekereje ko twapfuye baragenda, twabonye bagiye turabyuka twabaye intere. Twihisha mu kiriziya yari hari maze twikanze interahamwe njye na mukuru wanjye turasohoka twihisha mu gikoni cyari gihari, interahamwe zahise zirasa amasasu menshi abarimo bose barapfa.
Turi aho twari twihishe, haje mama wanjye wa Batisimu, ariko we yari umuhutukazi, abwira mukuru wanjye ati" ndashaka umwana wanjye, mukuru wanjye ntiyari kubyanga kuko yabonagako atanyicisha. Yanjyanye iwe numvaga ko mbonye ubuhungiro, ariko siko byagenze kuko yari afite abahungu bakuru b’interahamwe zikomeye.

Uwo mama nawe yarantotezaga bikomeye, kuko mu gitondo najyaga kwahirira inkwavu ,ku manywa nkaragira ihene, nijoro yari yarambujije gusinzira, kuko abahungu be bashoboraga kuza bakanyica. Ndibuka ko hari ubwo narindyamye umuhungu we, araza ashaka kumfata ku ngufu, mvuza induru maze uwo mu mama araza aramubuza kuvubwo nkanjya murara iruhande. Hari ubwo abana be bazaga ngo dukine bashaka kunyiyenzaho bakankubita, nkababara cyane. Sinarinzi aho mukuru wanjye ari nibura ngo mbe namusanga kuko nari mbayeho nabi cyane.

Umunsi umwe naje gufata inzira, nerekeza ahantu na bonaga inkambi kubw’amahirwe, mpageze nsangamo abavandimwe banjye batatu ndishima cyane. Nubwo nabyo bitari byoroshye, hari hateraniye abatutsi benshi, muri ako kanya tubona interahamwe zitugezeho, ubwo nibwo twumvaga ko ubuzima bwacu bugeze kwiherezo.

Ubwo nibw’ ingabo za FPR zahageze turokoka gutyo. ariko muriyo nkambi twarokocyeyemo, hari harateye indwara ya macinya yishe benshi intambara irangiye, ariko njye ntacyo nabaye.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza