Abana & Abategarugori

U Rwanda rwemereye abanyamahanga kuba barera abana b’abanyarwanda

September-22
01:37 AM 2017

Mu mwaka wa bibiri na cumi nibwo leta y’U Rwanda yashyizeho itegeko byagateganyo rikumira abanyamahanga kuba bafata abana b’abanyarwanda baka babajyana bakabarera nk’abana babo Adoption ngo ibi byari byashyizwe ari uburyo kubarinda kuba batwa bakagurishwa ndetse bakaba bakoreshwa ibikorwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga ariko iri kumirwa ryakuweho muri uku kwezi kwa Nzeri nyuma yaho hashyiriwe amategeko anoze arengera aba bana boshobora kuzatwarwa n’abanyamahanga.

Nkuko tubikesha the Newtimes minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Esperance Nyiransafari yagize ati:”umwana yemererwa gutangwa ngo atwarwe n’umunyamahanga mu gihe habuze umuryango wishoboye kandi ubyifuza wafata uwo mwana muri gahunda ya Tumurere mu Muryango.”

Akomeza avugako kuba bemeye ko abana barererwa mu miryango y’abanyamahanga bitavuzeko hano mu gihugu byarangiye ko ntabantu bakiri kwitabira gahuta ya Tumurere mu muryango.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza