Abana & Abategarugori

HCE yashyize u Rwanda ku isonga mu bihugu bifite abagore benshi mu nteko ishinga amateko

March-30
10:57 AM 2017

Kuri uru rutonde, u Rwanda rwaje ku isonga n’abagore 63,8% mu Nteko Ishinga Amategeko, ibintu bitari mu kindi gihugu icyaricyo cyose ku isi, dore ko no muri Manda yabanje rwari kuri 56,2%.

Uretse mu Nteko Ishinga Amategeko, mu nzego zifatirwamo ibyemezo Leta y’u Rwanda yemeje ko hagomba kugaragaramo byibuze 30% by’igitsina gore, ubu mu Baminisitiri ni 40%, abakora mu bucamanza ni 50%, abayobora intara ni 50%, na ho abayobora mu turere bakaba ari 43,6%.

Ibihugu by’u Bufaransa, Iraq, Sudani y’Epfo na Peru biri ku rwego rumwe n’abagore 26,2% mu Nteko Ishinga Amategeko, naho Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziza ku mwanya wa 96 n’abagore 19,4%.

Muri Afurika y’Uburasirazuba, u Rwanda rukurikirwa na Ethiopia ifite 38%, hagakurikiraho u Burundi bufite 36% naho Sudani y’Epfo ikagira 28%.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza