Abana & Abategarugori

RwandAir yamaze guha akazi abakobwa 15 bageze final muri Miss Rwanda

March-27
05:28 AM 2017


Muri ibi birori niho umuyobozi wa Rwandair John Mirenge yatangaje ko aba bakobwa bose bitabiriye iri rushanwa bakagera kuri final bahawe akazi muri iyi Kompanyi itwara abantu n’ibintu mu kirere.


Abakobwa bose bageze kuri Final ya Miss Rwanda 2017 bemerewe akazi muri RwandAir

Uretse aba bakobwa ariko na Miss Jolly Mutesi nawe yahawe amasezerano yo kuba ambasaderi w’iyi kompanyi y’indege mu Rwanda . John Mirenge avuga ko bafite gahunda yo kujya baha amaserano y’umkwaka umwe buri mukobwa wese uzajya atorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda nyuma yo kumara umwaka yambaye ikamba, na Miss Elas Iradukunda akaba azayahabwa umwaka utaha.

Tubibutse abakobwa 15 bageze kuri Final ya Miss Rwanda 2017 ari nabo bemerewe akazi na Rwanda Air ari: Umutoni Pamela, Mukabagabo Carine, Uwase Hirwa Honorine, Umutoni Uwase Belinda, Umutesi Aisha , Umutoni Tracy Ford, Shimwa Guelda, Mukunde Laurette, Ashimwe Fiona Doreen, Umuhoza Isimbi Fanique, Kalimpiya Queen, Umutesi Nadia, Iribagiza Patience, Mutoniwase Linda na Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2017.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza