Abana & Abategarugori

Rutsiro: Hari abahinga imboga zo kwereka abayobozi aho kuzigaburira abana

February-05
04:01 AM 2018

Ubuyobozi bw’umushinga USAID Gimbuka ukorana na Caritas mu kurandura imirire mibi no kwita ku burezi mu karere ka Rutsiro buvuga ko imyumvire ya bamwe mu babyeyi ikiri imbogamizi ku mirire y’abana kuko hari abahinga imboga mu karima k’igikoni ntibaziteke.

Uyu mushinga ukorera mu mirenge ya Gihango na Mushubati muri gahunda yo kurwanya imirire mibi, ubuyobozi bwawo bukavuga ko abaturage bagifite imyumvire iri hasi ku mikoreshereze y’ibiribwa nyamara baba babifite.

Rurangirwa Augustin ushinzwe imirire y’abana yagize ati “ni ikibazo cy’imyumvire kandi kinagoye, kuko hari ababyeyi ushobora no guha ubumenyi mu gutegura indyo yuzuye ariko ugasanga ntabwo babyumva. Nko ku bujyanye no kurya imboga, hari abantu usanga bafite akarima k’igikoni kariho n’imboga ariko ugasanga zarakuzeeee, zirakurirana ntibazisorome bagamije kuzereka umuyobozi. Ugasanga bafite akarima k’igikoni bagamije gusa kukerekana ko gahari ariko izo mboga batazirya.”

Gusa bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gihango bavuga ko ikibazo bafite ari umusaruro wababanye muke bityo n’ibyo kurya bikaba bike.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango Mwenedata Jean Pierre avuga ko mu gukemura iki kibazo cy’imyumvire bakorana n’imiryango itari iya Leta, bagahuza imbaraga binyuze mu igenamigambi bigatuma imirire mibi igabanuka.

Mwenedata avuga ko mu mwaka wa 2017 mu murenge ayobora hari abana 36 bafite ikibazo cy’imiririre mibi, ariko ngo bajyanwe ku bigo nderabuzima bamara iminsi 12 bitabwaho ku buryo magongo aya hasigaye abana batarenga 10 basigaranye imirire mibi.


Rurangirwa Augustin ushinzwe imirire muri Caritas USAID Gimbuka i Rutsiro


Mwenedata Jean Pierre Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza