Abana & Abategarugori

Rusizi: Abagore barataka gukomwa mu nkokora n’abagabo muri gahunda yo kuboneza urubyaro

February-02
02:40 AM 2018

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Rusizi bavuga ko bahura n’ibibazo iyo bagiye kuboneza urubyaro kuko abagabo bahita babaharika, ndetse hadaciye igihe bagatangira kubazanira abana babyaye hanze.

Iki kibazo kigaragara mu mirenge itandukanye y’aka karere ndetse bamwe mu bagore baganiriye na KT Radio bavuga ko ubuharike buri guterwa n’uko umugore aba yaraboneje urubyaro umugabo akajya guashaka abana hanze.

Umwe muri bo yagize ati “Leta niturwaneho ice ubuharike kuko abagabo b’ino mu bugarama baraharika abagore cyane, ugasanga bari kugenda babyaragura abana hirya no hino. N’iyo wowe umubyeyi ugiye kuringaniza mu gihe gitoya aba yaguciye inyuma akajya kubyara ahandi kuko wowe utakibyara.”

Undi yagize ati “ikibazo cy’ubuharike rero mu gihe mutacyitayeho ngo mushakishe umugabo wagiye guharika umugore nge numva ari byo biri gutera kubyara cyane.”
Aba baturage bahuriza ku kuba abagabo babyara abana hanze bakabazanira ari ikibazo ku mutekano mu ngo.

Banavuga ko biramutse biciwe umugore watwaye umugabo wundi agafungwa.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Munyantwali Alphonseavuga ko ababyeyi bagomba kumva kimwe gahunda yo kuboneza urubyaro bakabyara abana bashoboye kurera.

Ati “ni ukugira ngo umuryango ubeho neza, ni ukugira ngo umuryango utere imbere, ibyo ngibyo ubisobanukiwe ntabwo yavuga ngo nimboneza urubyaro ku mugore umwe nzajya no ku wundi mboneze urubyaro, ubwo ntaba akiruboneze kuko umubare w’abantu ashinzwe kwitaho ntabwo aba akiwushoboye.”

Mu gihe utundi turere two mu ntara y’Uburengerazuba tugeze kuri 56% muri gahunda yo kuboneza urubyaro, akarere ka Rusizi kari kuri 36%, ingingo ituma abaturage basabwa kwisubiraho.

Guverineri Munyantwali atangiza ubukangurambaga ku kuboneza urubyaro

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza