Abana & Abategarugori

Rubavu: Abakoresha abana akazi k’ingufu ntibazongera kwihanganirwa

November-23
15:48 PM 2017

Ibi byatangajwe ku munsi wa mbere w’iki cyumweru aho hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bw’umwana, bikaba muri aka karere habaye igikorwa cyo kwamagana ababyeyi bakoresha abana imirimo y’ingufu irimo gucukura amabuye y’agaciro no gucuruza ibisheke, ku buryo bigaragara nko kubangamira uburenganzira bw’umwana mu buryo bukomeye.

Bimwe mu bibazo byagaragaye mu karere ka Rubavu nk’uko umwana ukuriye abandi muri aka karere Rugero Parfait yabitangaje harimo kwiriza abana mu birombe by’amabuye y’agaciro aho hari n’abahahurira n’impanuka zitunguranye ziganisha ku rupfu, naho abandi abandi babyeyi bakabashora mu mirimo ivunanye irimo n’iyabakuru ngo bajye gucuruza ibishike. UNICEF ku bufatanye n’izindi nzego zirengera uburenganzira bw’abana ikaba ngo igiye guha ubushobozi abana bakajya bivugira ibibazo by’ingutu bahura nabyo bityo ababahohotera bagashyirwa ahagaragara bakabihanirwa.

Uhagarariye UNICEF mu Rwanda yagize ati: “Bazajya bikorera ubuvugizi, bazamure ijwi ryabo” bamwe mu babyeyi nabo bitabiriye ibi birori basobanuriwe uburenganzira bw’abana bavuze ko bagiye guhindura imyitwarire yabo ku bana kuko ngo ahanini babikoraga kubera ubujiji no kudasobanukirwa n’uburenganzira bw’umwana.

Ikibazo cy’abana bakomeza guhohoterwa umunsi ku wundi by’umwihariko abakoreshwa imirimo y’ingufu cyangwa abateshwa amashuri n’abantu bakabakoresha imirimo yo mu rugo kikaba kiraje ishinga leta y’Urwanda aho mu minsi ishize Minisiteri y’urubyiruko iherutse gutangaza ko uhohoteye umwana cyangwa akamukoresha imirimo yo mu rugo atarageza imyaka 18 azajya akurikiranwa n’amategeko.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza