Abana & Abategarugori

Plan International Rwanda na FFRP biyemeje guhangana n’ibibazo abana b’abakobwa bahura nabyo

December-21
06:50 AM 2017

Ni kenshi havugwa ibibazo bitandukanye abana b’abakobwa bahura nabyo harimo kubasambanya, kubatera inda, ihezwa bakorerwa, guta ishuri n’ibindi bibazo bitandukanye.

Kubera ibi bibazo bitandukanye byatumye kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ukuboza umuryago mpuzamahanga Plan International Rwanda ufatanyije n’ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko ishingamategeko (FFRP) biyemeza ubufatanye bwo guhangana n’ibi bibazo bemeza umushinga uzatwara nibura miliyoni 245Frw mu gihe cy’imyaka itanu mu rwego rwo guhangana n’ibi bibazo abana b’abakobwa bahura nabyo.

Hon Mutesi na Archange uyobora Plan International Rwanda basinya amasezerano y’ubufatanye uyu munsi

Uturere twa Nyaruguru, Bugesera, Gatsibo, Kirehe na Gicumbi nitwo tuzibandwaho mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga uzajya utwara miliyoni 50 Frw buri mwaka aribyo bizatuma urangira utwaye asaga miliyoni 245 Frw mu gihe cy’imyaka itanu.

Umuyobozi wa Plan International Rwanda Marie Glays Guerrier Archange avuga ko icyibanze biteze muri uyu mushinga ari ukubona umusaruro ufatika muri iki gkorwa.

Yagize ati “Icyingenzi muri uyu mushinga si amafaranga, ahubwo icyo duha agaciro ni umusaruro twifuza gukuramo kubera ko birashoboka ko umuntu ashobora gukora byinshi ku mafaranga make cyangwa se ugakora bike ku mafaranga menshi.”

Naho ku ruhande rwa Hon Mutesi Anita uyobora Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko Ishinga Amategeko, avuga ko uyu mushinga uzabunganira by’umwihariko mu bice bikigaragaramo iheezwa ry’abakobwa,n’abataye amashuri.

Yagize ati “ Duharanira ko umwana w’umukobwa agira icyizere ko afite ikizere, ko ashoboye kandi hari icyo yageraho gifatika nk’abandi adategereje ko hari undi muntu wamusunika. Abana b’abakobwa rero nabasaba kwitinyuka bakumva ko nta muntu ushobora kubavogera ahubwo na bo bakumva ko hari ikintu bazigezaho.

Muri uyu mwaka wa 2016-2017, uyu mushinga wa Plan International Rwanda na FFRP uzafasha abana b’abakobwa bagera ku 3 900 bahuye n’ibibazo bitandukanye birimo guterwa inda zitateguwe, guta ishuri bitewe n’amikoro make ndetse n’abahuye n’ibibazo bishingiye ku ihohoterwa.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza