Abana & Abategarugori

"One Voice" itsinda ry’urubyiruko risanga abato b’ubu batuma ejo hazaza h’u Rwanda haba heza

April-09
03:37 AM 2017


Ibi uru rubyiruko rwabitangaje nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali, aho abagize iri tsinda rya ‘One Voice’ bafashe umwanya wo kungurana ibitekerezo, ndetse banakangurira urundi rubyiruko kurushaho kugaragaza umusanzu warwo mu bikorwa byo kwibuka no gusura inzibutso inzibutso mu zitandukanye zo mu gihugu.

Ntaganda Pascal, uyobora uyu muryango yagize ati: " twagize igitekerezo cyo gutangira nk’umuryango, hari byinshi duteganya gukora birimo no guhuriza hamwe imbaraga tugafasha abarokotse uko dushoboye nk’urubyiruko. Intego yacu nyamukuru ni uko twagakwiye kuba urubyiruko rufite intego, kuko iyo tuza kugira urubyiruko rufite intego muri kiriya gihe Jenoside yabaye ntabwo rwari gukoreshwa nk’umuyoboro ukwirakwiza urwango."

Umutoni Pamella, umwe mu bahataniye kuba Miss Rwanda muri uyu mwaka witabiriye iki gikorwa mu itsinda ’One Voice’, yavuze ko urubyiruko rwo hambere hari ibyo batojwe cyangwa bigishijwe bibi, ariko urubyiruko rw’ubu, hari ibyo bagiye guhindura kuko babonye aho ibyo byagejeje igihugu.

Itsinda ‘One Voice’ rigizwe n’urubyiruko rwiganjemo cyane cyane abakobwa, harimo na bamwe mu bahataniye kuba Miss Rwanda aribo Queen Kalimpinya, Uwase Hirwa Honorine na Umutoni Pamella.

Src: Igihe

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza