Abana & Abategarugori

Nyuma yo kuba igisonga cya gatatu, Miss Fiona Mutoni agiye no guserukira u Rwanda muri Miss Africa

December-07
07:14 AM 2017

Umunyarwandakazi Fiona Mutoni Naringwa wabaye igisonga cya Gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2015 niwe watoye nka Nyampinga uzahagarira u Rwanda mu marushanwa yo guhatanira ikamba rya Miss Afrika 2017 rizitabirwa n’ibihugu 32.

Ubusanzwe uyu mukobwa asanzwe yiga mu mwaka kane muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho ndetse akaba ari n’umunyamideli wabigize umwuga. Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya kabiri rizabera mu mujyi wa Calabar muri Nigeria.

Umwaka ushize ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere umunyarwandakazi witwa Rachel Uwineza ni we wahagarariye u Rwanda muri iryo rushanwa ryatashye muri Angola ryegukanwe n’umukobwa witwa Loretta Mendez, mu birori byabaye kuwa 26 Ugushyingo 2016, akaba yaratahanye akayabo k’ibihumbi makumyabiri na bitanu by’amadorali (25, 000) n’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa SUV Jeep.

Biteganyijwe ko uyu mwaka uwatsinze azamenyekana kuwa 27 Ukuboza 2017. Iri rushanwa rikaba ritegurwa n’imwe muri leta zigize igihugu cya Nigeria yitwa Cross River iherereyemo umujyi wa Calabar uberamo aya marushanwa hagamijwe gutanga umutumwa butandukanye bugamije kubungabunga ibidukikije.


Mutoni Fiona Naringwa yagizwe igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2015


Miss Mutoni Fiona uzaserukira u Rwanda muri Miss Africa 2017 asanzwe ari umunyamideli


Uwineza Rachel waserukiye u Rwanda mu 2016

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza