Abana & Abategarugori

Nyuma y’imyaka 78, Akigenye agiye kuryama kuri matora

August-05
01:45 AM 2016

Binyuze mu bikorwa by’abakunzi ba Radio umucyo n’ubuyobozi bwayo bwamwubakiye inzu ,bakamuha ibikeresho bitandukanye birimo na matora ndetse bakanamworoza itungo;umukecuru Akigenye Keziya w’imyaka 78 wo mu ntara y’amajyaruguru mu murenge wa Muhazi arashimira Imana yahaye u Rwanda umuyobozi w’igihugu Paul Kagame wazanye umutekano kuko ngo yizerako ibyo yahawe bigira agaciro kubera umutekano.

Yagize ati: ndashimira ubuyobozi bw’abakunzi ba Radio umucyo uburyo mwanyitayeho bidasubirwaho ariko byumwihariko ndashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wazanye amahoro. Iyi nzu ,izi ntebe z’amadiva ndetse n’amatora mumpaye byiyongeraho umuteka perezida wacu yaduhaye.

Mukecuru Akigenye wabyaye abana 11 ariko akavugako 8 bose bapfuye kubera igihe kirekire yamaze akorera Nyabingi bagapfa mu buryo atigeze amenya n’ubwo ngo yageragezaga gutanga amatungo menshi ngo atangire izimpfu ariko bikaba iby’ubusa.

Aha anakeka ko ariho yakuye ubukene bukabije bwatumye amara igihe kirekire atarya ndetse asan’uwambaye ubusa kuko ngo yahekaga abana mu ruhu rw’inka.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego zayo zo kwegera no gutera inkunga abanyarwanda bakanashikariza gahunda zo kwiteza imbere, Radio Umucyo ifatanije n’abakunzi bayo yasuye ibitaro bitandukanye birimo n’ibitaro by’abarwayi b’indwara za CANCER biri mu karere ka Burera, boroje abantu amatungo mu rwego rwo gushyigikira Gahunda ya Perezida wa Repubulika ya “ Gira inka munyarwanda.

Kw’ikubitiro mukecuru Akigene yahawe imyenda yiganjemo inkweto, , ibyo kurya n’ibindi nyuma yubakirwa inzu ahabwa intebe n’bikoresho byo mu rugo ndetse n’ibindi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza