Abana & Abategarugori

Nyamagabe: Abagabo barasaba kuba abafatanyabikorwa kuburere bw’abana

October-19
16:25 PM 2017

Mucyumwe cyahariwe kwita k’ubuzima bw’umwana n’umugore abagabo basabwe kwereka uruhare rwabo ndetse bakaba abafatanyabikorwa muguhagarika imfu z’abana bapfa bavuka ndetse no kwita kubuzima bwabo.

Ibi bakaba babisabwe kuri uyu wa gatanu w’icyumweru gishize na minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba aho yabasabwe kwerekana uruhare rwabo kuko bigira ingaruka nziza iyo bagaragaje uruhare rwabo kumpande zose yaba kumibereho myiza y’abana ndetse nabanyina babana.

Intego yiki cyumweri ikaba yari uguteza imbere umuryango n’imibereho myiza yabawugize, ibikorwa byaranze iki cyumweru harimo gukingira abana bari hagati y’amezi icyenda na mirongwitanu n’icyenda, kongerera abana vitamine A no gufasha imiryango kuringaniza urubyaro.
Aho muri Nyamagabe abana ibihumbi ijana na birindwi maganinani na makumyabiri n’umwe bari hagati y’umwaka umwe na cumi n’itanu abakingiwe ari mirongwirindwi n’umwe ku ijana, naho abahawe vitamine A kubihumbi makumyabiri na bitandatu Magana atatu mirongwitanu na babiri, mirongwitandatu ku ijana nibo bahawe vitamine; naho abana 35917 mirongwirindwi ku ijana basanze barwaye indwara zituruka kumirire mibi, abagore n’abagabo hafashijwe mukuboneza urubyaro ni 1,077 bangana na rimwe ku ijana.

Mu ijambo rye minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba nkuko tubikesha the newtimes yagize ati:”Kubufatanye n’abatware bacu ntanakimwe kidashoboka. Ub bufatanye bufasha imikurire myiza y’umwana ndetse ikaba n’intangiriro nziza y’iminsi igihumbi.” Yanashimye ubufatanye ndetse nakizi gakorwa n’abajyanama bubuzi muguteza imbere ubuzima bwiza bwababyeyi ndetse n’imikurire myiza y’abana.
Dr. Diane mwijambo rye yagize ati:”abajyanama bubuzima bakora akazi katagereranwa, aha niho tangiriro ryiza ry’umuryango kandi hagakemurirwa ibibazo biherewe mumizi yabyo.” Yakomeje ahamagarira buriwe wese kumvako iyi gahunda y’ubufatanye ireba buri we kandiko imwe wirengagiza akigira ntibindeba atuma hagerwaho bicye cyane.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza