Abana & Abategarugori

Ntibisanzwe: Umwana w’umukobwa w’amezi 8 gusa upima ibiro 17

April-15
12:14 PM 2017

Uyu muryango wo mu gace kitwa Punjab mu gihugu cy’u Buhinde, ababyeyi be babishinja Imana yahisemo ko aremwa gutyo kandi ngo birababaza cyane iyo babona abantu benshi babasekera umwana kubera umubyibuho ukabije afite.

Bivugwa ko nibura ibiro by’uyu mwana bigana n’umukubye inshuro nibura 4 mu myaka. Uyu mwana ngo akunda kurya cyane kandi ibiryo byinshi kuburyo bidasanzwe bituma bimutera ibibazo by’umunaniro no kubura ibitotsi.

Se w’uyu mwana witwa Suraj Kumar w’imyaka 23, yabwiye ikinyamakuru Daily Mail ko ubwo uyu mwana yavukaga yari umwana usanzwe, gusa buhoro buhoro, baza kubona ibiro bye byiyongera cyane. Naho Nyina w’uyu mwana witwa Reena w’imyaka 21 y’amavuko, we avuga ko atewe impungenge cyane n’ubuzima bw’uyu mwana we, kuko uyu ari we yari atezeho amakiriro kuko uwambere w’imfura yitabye Imana akiri muto.

Dr Vasudev Sharma, umuganga wita ku buzima bw’uyu muryango, avuga ko uyu mwana anafite ikibazo cy’uburwayi bw’uruhu, cyatumye bigorana kuba bafata amaraso kugirango barusheho kumupima bamenye ikibazo cy’uburwayi bwe n’impamvu imutera kurya cyane. Uyu muganga akavuga ko uburwayi bw’uyu mwana atigeze abubona mu kazi ke kose.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza