Abana & Abategarugori

Ntabwo uzabuza umwana kujya mu kabari.... - Minisitiri Nyirasafari

July-02
02:14 AM 2017

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango asaba ababyeyi b’abagabo guha abana babo urugero rwiza ndetse na bo bagafatanya n’abagore bakita ku burere bw’abana kuko ngo hari benshi usanga baziko uburere ari inshingano ziharirwa ababyeyi b’abagore gusa kandi nyamara umwana ari uw’ababyeyi bombi.

Ibi yabivuze ubwo yaganiraga n’abagore bahagarariye abandi mu mujyi wa Kigali,ati: “Twite ku burere bw’abana bacu ariko tubabere urugero rwiza, ntabwo uzabuza umwana kujya mu kabari ari ho wibera, ariho uhora.”

Yabwiye ababyeyi ko guharira inshingano y’uburere abagore gusa bidakwiriye. Ngo uburere bw’umwana bureba ababyeyi bombi bagafatanya.

Minisitiri Nyirasafari yakomeje agira ati: “Umwana ni uw’ababyeyi babiri ni uwa nyina ni uwa se. Iyo tuvuze uburere ntabwo bureba umugore gusa, burareba n’umugabo nk’uko nyine umwana aba ari uwabo bombi. Ni byiza ko bafatanya. Nta we ukwiye gusiganira uburere bw’umwana, uburere bw’umwana ntibusiganirwa.”

yibukije ababyeyi ko guha abana babo uburere bukwiye aribyo bibafitye akamaro kurenza ibindi byangombwa umwana ahabwa mu mikurire ye.

Ati “Babyeyi, twite ku burere bw’abana bacu, kuko mu byo umwana akenera mu mikurire, igikomeye kuruta ni uburere. Ushobora kuzana ibimutunga (ibiribwa n’ibindi ashaka akabibona) ariko yabura uburere akangirika.”

Muri iki gihe ngo usanga hari abana bafite imyitwarire mibi, rimwe na rimwe inabagiraho ingaruka, barayitewe n’uko ababyeyi babahaye urugero rubi cyangwa batarabakurikiranye.
Ababyeyi usanga ngo ari bo kibazo akenshi. Minisitiri Nyirasafari yongeyeho ati “Turagenda tubona abana bafite imyitwarire itari myiza bigateza ibibazo. Ariko umubyeyi ni we kibazo, umubyeyi akwiriye kubyara azi neza ngo azarera umwana gute. Ababyeyi bagomba kumenya ko kurera umwana atari ukumuha ibyo kurya gusa agomba no kuganirizwa.”

Minisitiri ashishikariza abagore kwita ku burere bw’umwana kabone nubwo umugabo atamufasha, ngo agomba kubikora yitaye ko iyo umwana agaragaje ikibazo cy’uburere buke byitirirwa umubyeyi w’umugore.

Share

Ibitekerezo (1)

  1. gasasira 3 Nyakanga, 02:23

    uyu muminisitiri rwose biragaragara ko aba yakuruye amakuru yose, ibyo avuga nibyo koko kuberako ntiwabuza umwana kurya wowe uri kurya, azanadukemurire ikibazo cy’abagore basigaye bubahuka abagabo babo

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza