Abana & Abategarugori

Ngoma:umugabo n’umugore bazajya gutora bafatanye agatoki ku kandi

July-14
02:00 AM 2017

Abagore bitabiriye inteko rusange y’inama y’igihugu mu karere ka Ngoma bavuze ko amatora biteguye ari ubukwe kabdi bazagira uruhare bashoboye kugirango ubwo bukwe buzagende neza .Abatuye mu kagari ka Nyaruvumu mu murenge wa Rukira bavugako bafite umwihariko bateguye kuri uyu munsi w’amatora.

Mukankunabera Luth umuhuzabikorwa w’inama nkuru y’abagore muri aka kagari haricyo yabwiye inteko rusange y’abagore bo mu karere ka Ngoma aho yavuze ati”twebwe abagore bo mu kagari ka Nyaruvumu turiteguye, ahubwo biratinze, twariteguye bihagije amakote abagabo barayamanitse bariteguye, imikenyero abadamu natwe turiteguye kandi noneho gahunda dufite nuko buri mugabo azagenda afashe umugorewe tujya gutora.”

Uwamahoro Javia Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Intara y’iburasirazuba asaba abagore kwirinda ibihuha no kubirwanya batanga amakuru kare kubyo babona byahungabanya umutekano ati”Ibihuha uko amatora agenda yegereza niko nabyo byegereza, nidutanga amakuru ku gihe ahari ikibazo tuka kigaragaza natwe tuzaba twicungiye umutekano”

Muri iyi nama abagore bibukijwe inshingano zabo zokuba bamutima w’urugo kwita k’umuryango no guharanira isuku aho batuye

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza