Abana & Abategarugori

Ngoma: Mukagatare arashima imiyoborere myiza yatejwe imbere na Perezida Kagame mu gukora k’umutegarugori

August-01
05:47 AM 2017

Mukagatare Clemence ni umutegarugori w’umuhinzi mworozi wo mu karere ka Ngoma mu Murenge wa Rurenge akagari ka Rugese uvugako ashima imiyoborere myiza yatejwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul kagame.

Akomeza avugako yahaye umugore ijambo nawe akagira uburenganzira bwo gukirigita ifaranga kugezaho we ubwe yabashije kwiyubakira inzu ya miliyoni cumi na zirindwi ndetse ubu buhinzi akora bukaba bumwinjiriza agera ku bihumbi magana inani ku kwezi.

Mu kiganiro yagiranye Radio Rwanda yagize ati:”isoko rirahari kuko ibitoki mpinga hari ba rwiyemezamirimo babifata bakabigemura iburayi ndetse kuberako mbihingisha ifumbire y’imborera biba bikumzwe cyane ntakibazo cy’isoko.”’

Mukagatare ndetse hamwe n’abandi bagore bo mu karere ka Ngoma, bishimira cyane ko basubijwe agaciro bari barambuwe n’ubuyobozi bubi bwabayeho mu Rwanda.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza