Abana & Abategarugori

Ngoma: Abana intwaro ikomeye akarere kazifashisha mu kwesa imihigo y’umwaka utaha wa 2018

November-14
05:24 AM 2017

Akarere ka Ngoma katitwaye neza mu mihigo ya bibiri na cumi na gatandatu na bibiri na cumi na karindwi ubu kahisemo kwese iya bibiri na cumi na karindwi ndetse na bibiri na cumi n’umunani kabinyujije mu masibo y’abana bakiri bato mu kwesa imwe mu mihigo babahuriza mu masibo babigishirizamo indangagaciro Nyarwanda, isuku ndetse n’icyabafasha kwiteza imbere mumibereho yaburi munsi.

Ubwo Depite Mukandera Ephigenie yagezaga igihembo ku murenge wa Sake wabaye uwa Kabiri mu kwesa imihigo ku rwego rw’imirenge igize akarere ka Ngoma, yashimye gahunda y’Akarere ka Ngoma kafashe yo guharanira iterambere ry’abaturage binyuze mu kwesa imihigo ku rwego rw’imirenge ndetse no gukora amasibo ahurirwamo n’abana bari hagati y’imyaka itanu na cumi n’itanu.

Nkuko tubikesha radio y ‘abaturage ya Ngoma Mukandera Ephigenie yagize ati:”mwagize igitekerezo kiza ndetse munareba kure kuko guhuriza hamwe abana mukabigisha gahunda za leta bitazaborohereza akazi gusa ahubwo bizihutisha n’iterambere ry’akarere kanyu ndetse n’igihugu muri rusange.”

Yakomeje ashima umurenge wa Sake wabaye uwa kabiri mukarere mukwesa imihigo ya bibiri na cumi na gatandatu na bibiri na cumi na karindwi, kandi ko byose bigerwaho neza abantu bakoreye hamwe nkikipe.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza