Abana & Abategarugori

Nakize gucanisha buji kubera ZOLA ibyiza by’umurasire w’Izuba: Mukampabuka

September-09
08:12 AM 2016

Mukampabuka Brigite ni umwe mubatuye mu kagari ka Nyambuye mu murenge wa Munyiginya ho muri Rwamagana akaba yarabayeho nta mashanyarazi agira we n’umuryango we ariko ubuzima bwaje guhinduka ubwo yatangiye gucana umuriro w’imirasire y’Izuba abikesheje ZOLA.


Ibikoresho bya Zola

Kuri uyu wa kane tariki ya 8 Nzeli ubwo Ikigo gitanga amuriro ukomoka ku mirasire ZOLA cyahinduye izina rya M-Power cyatangizaga ibikorwa byacyo k’umugaragaro I Burasirazuba cyane cyane mu ugusakaza serivisi zabo zirimo kwegereza abaturage bo mu byaro ibikoresho birimo televiziyo,radio,amatara byose bikoreshwa n’imirasire y’izuba.

Mukampabuka Brigite

Mukampabuka yemeza ko ko gukoresha imirasire byahinduye ubuzima bw’umuryango we dore kore bakoreshaga agatadowa na buji. Yagize ati mbere twacanishaga buji n’akatadowa . Byari bigoranye cyane cyane ku bana bacu basubiramo amasomo cyangwa se kudoda ninjoro mu kazi k’umutware byari ingorabahizi ariko aho Zola yaziye ubu turacana amatara y’imirasire ubu abana bariga ndetse hari n’abandi bana 10 b’abaturanyi baza kwigira mu rugo . Umugabo nawe ubu aradoda na ninjoro ntakibazo.


Umuyobozi wa ZOLA Mburu Anthony

Iyi ni gahunda Zola yihaye yo gucanira ingo z’icyaro hifashishijwe ingufu z’imirasire. Umuyobozi wa Zola mu Rwanda Anthony Mburu ati twashoye imari mu Rwanda kugirango tumurikire ingo nyinshi twifashishije utwuma dutanga umuriro uva ku mirasire y’izuba.

Izina Zola riva ku izina Sola ry’igiswahili cyangwa izuba bisobanura ko imirasire y’izuba ariyo yifashishishwa hakorwa urumuri rucanwa.

Hafungurwa ibikorwa bya Zola i Kayonza

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza