Abana & Abategarugori

N’ubwo atavukiye mu muryango wigeze kubamo abayobozi niwe mugore wa mbere uyoboye Taiwan

November-01
06:45 AM 2017

Tsai Ing-Wen ni umugore w’imyaka 59 udafite umugabo akaba ariwe mukuru w’igihugu uherutse gutorwa mu matora y’igihugu cya Taiwan. N’ubwo mbere yari umwarimu, ntiyigeze akora muri politiki ndetse nta nakomoka mu muryango w’abanyapolitiki. Ariko mu matora aherutse yo muri Taiwan yatsinze atowe ku kigero gishimishije ibintu bitamenyerewe mu muco w’abanya Aziya.

Tsai ni umwe mu bagize ishyaka rya DPP (Democratic Progress Party) riharanira ukwishyira ukizana kw’igihugu cya Taiwan gifatwa nk’igice cy’ubushinwa muri iyi minsi. Tsai Ing Wen amaze gutorwa mu ijambo rye arahirira kuyobora iki gihugu yamaganiye kure intero y’igihugu cy’ubushinwa igira iti: “Ubushinwa bumwe” [one China] Ibi byatumye ahita yisanga mu kibazo kitamworoheye cyane kuko itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga byo mu gihugu cy’ubushinwa byamwokeje igitutu bimushinja ko arengeera akaba anagendera ku marangamutima nk’abana kuko akiri ingaragu.

Mu matora y’umwaka ushize yabaye muri iki gihugu akaba yaratsinze ku kigero cya 56.12% muri miliyoni 12 z’abantu batoye. Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho bimwe mu bintu byamuranze mu buzima bwe.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza