Abana & Abategarugori

Musanze: Abana bane baratabaza basaba ko bahabwa aho kurambika umusaya

August-17
05:44 AM 2017

Umuryango ugizwe n’abana bane uratabaza nyuma yaho ababyeyi babo bitabye Imana kandi ntabundi bushobozi bari babasigiye bwo kuba bagira icyo bimarira. Ibi bikaba bitangajwe nyuma y’imyaka itatu badafite aho kurambika umusaya.

TV1 dukesha iyi nkuru yagerageje kubaza ubuyobozi bushinzwe imibereho yabaturage mukarere ka Musanze bamutangariza bati:”Bariya bana ikibazo cyabo turakizi kuko ababyeyi babo bakimara kuva mu mubiri bari bakiri bato kuburyo bitaribyoroshye kubashyira munzu ya bonyine kuko nyina wabo yari yiyemeje kuba abarera ariko kuko bigaragara ko bamaze kwigira hejuru tugiye gusaba ubuyobozi bwibanze aho batuye babahe umuganda babubakire ariko n’akarere tuzabaha isakaro.”

Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa tv1 batashatse ko amazina yabo amenyekana batangaje ko abana barangaranywe kuko hashize imyaka isaga itatu badafite aho baba hazwi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza