Abana & Abategarugori

Mukanoheri ati Ntawanyita umucengezi, Kudatora Kagame ni….

July-24
15:46 PM 2017

Mukanoheri Thacienne witandukanyije n’umutwe wa FDLR, arakangurira abanyarwanda gutora ijana ku ijana umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame kuko ari we washoboye kunga abanyarwanda kandi agateza imbere u Rwanda ku buryo bugaragarira buri wese.


Mukanoheri Thacienne wahoze mu mutwe w’abacengezi

Nkuko tubikesha radiyo Rwanda, Mukanoheri yagize ati:” Navuye hano njyanye n’abacengezi ngo mpunze igihugu niteguye kugitera. Nta gihe Perezida Kagame atavuze ubumwe bw’abanyarwanda, intero ye ari amahoro, ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere ry’abanyarwanda.

Yakomeje agira ati Kudatora Kagame ku bwanjye ni ukwirengangiza igihugu kirangwa n’impuhwe n’imbabazi no kwibumbira hamwe kw’abanyarwanda ubu dufite. Uzi ko buriya nta muntu n’umwe wahirahira ngo aranyita umucengezi, aho ntuye n’aho ngenda, ubu ndubashywe nk’undi munyarwanda wese! Ibi rero biterwa n’imyumvire Kagame yahaye abanyarwanda mu rukundo.”

Uyu mugore wo mukarere ka Musanze uvuga ko ababazwa cyane n’umwanya we yatakaje mu mashyamba ya Kongo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza