Abana & Abategarugori

Mu mvugo irimo ikirundi Mama wa Miss Rwanda 2017 yahaye ababyeyi impanuro

February-28
04:40 AM 2017

Nyuma gato ubwo Iradukunda Elsa yatangazwaga nka Miss Rwanda 2017, nibwo ababyeyo be bagiye batangaza uko bakiriye iyo ntsinzi y’umukobwa wabo ukoze amateka agirwa Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2017.


Ababyeyi ba Elsa Iradukunda Miss Rwanda 2017

Ababyeyi ba Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda batanze inama ku bandi babyeyi igihe abana babo bagize inyota yo kwitabira amarushanwa y’ubwiza ya Nyampinga.Imvugo ya Mama wa Nyampiga w’u Rwanda Elsa Iradukunda yanvikanyemo amagambo y’ikirundi.

Mukandekezi Christine (Umubyeyi wa Nyampinga Elsa ) yagize ati Twari twamaze guhabwa n’Imana ko azaba Nyampinga. Twari dufise amasezerano ko azatsinda amahiganwa arimo. Mu kwa cumi na kabiri nibwo twabimenye. Twari ahantu turimo gusenga turi benshi,umwe arabivuga ko yeretswe uwo mwana. Ababyeyi nababwira mu gihe babona umwana afise impano iyo ariyo yose bagomba kumushigikira muri iyo mpano kuko hari igihe yomuviramwo umugisha.

Umuryango wa Miss Rwanda 2017 utuye kugeza ubu mu Kagari ka Kanserege mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Irebere video y’ikiganiro

 [2]

kanda HANO urebe amafoto adasanzwe yaranze itorwa rya Miss Rwanda 2017

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza