Abana & Abategarugori

Mu karere ka Rutsiro abakobwa nibo baza kwisonga mu gukoresha ibiyobyabwenge

August-02
06:31 AM 2016

Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ni ikibazo gikomeje guhangayikisha isi yose, ariko cyane ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kuko usanga urubyiruko rwo muri ibyo bihugu ari rwo ruhura ni ikibazo cyo gukoresha ibiyobyabwenge gusa usanga ikiciro cy’ababikoresha ari abasore.

Mu Rwanda naho iki kibazo cyi ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ntabwo cyahasize, kuko usanga abana babasore aribo bakunze kugaragarwaho ni iki cyibazo gusa ntabwo byari bisanzwe kumvako n’abakobwa baba basigaye bakoresha ibiyobyabwenge.

Mu ntara y’uburengerazuba, mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rutsiro haravugwa ikibazo gikomeye cy’ibiyobyabwenge cyane cyane byibasiye rumwe mu rubyiruko rwaho, rwiganjemo ab’igitsina gore.
Mu duce two mu murenge wa Ruhango niho usanga hagaragara cyane abana babakobwa bakoresha ibiyobyabwenge .

Nkuko bigaragazwa na raporo ya Polisi y’igihugu ifatanyije n’abaturage mu cyumweru gishize bangije udupfunyika 11,161 tw’urumogi, imitego ya Kaningini 72, amapaki 200 y’amasashe n’udusukari bita Swiguru ngo kuko twangiza ubuzima bw’umuntu, byose bifite agaciro k’amafaranga 22, 856, 100, bikaba byarafatiwe mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rutsiro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro, burasaba abatarage gufatanya kwamaganira kure ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima by’umwihariko urubyiruko.
Aganira n’ Imvaho Nshya Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Gakuru Innocent yagize ati:”Aha hantu ni hamwe mu karere hakunze kugaragara ikibazo cy’ibiyobyabwenge, noneho igiteye agahinda nuko usanga igitsina gore aricyo gikunda gufatwa, ibi biragayitse, turasaba urubyiruko kumenya ko ari rwo igihugu giteze ahazaza hacyo kandi kwangizwa n’ibiyobyabwenge ntaho byatugeza”.

Bamwe mu rubyiriko baba mu gace ka Gakeri, nabo bahamya ko ibiyobyabwenge bihari muri ako gace ndetse ngo bigenda byiyongera kuko n’abana bato iyo bahakuriye usanga nabo bakura babinywa.

Kuruhande rwa Polisi y’igihugu ifite inshingano zo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Umuyobozi wa Polisi y’igihugu mu karere ka Rutsiro Supt. Boniface Kagenza, asaba urubyiruko kureka ibiyobyabwenge kuko bidindiza iterambere ry’ubikoresha ndetse n’iry’igihugu muri rusange.

Uyu muyobozi wa Polisi kandi nawe yemeza ko ababifatanwa akenshi usanga biganjemo igitsina gore, akabasaba kugira indangagaciro z’umuco nyarwanda zikwiye umwari.

Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ateganya ko ufatanywe ibiyobyabwenge ahanishwa ingingo ya 594 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha, aho ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe, iki gihano kikiyongera bitewe n’uburyo iki cyaha cyakozwemo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza