Abana & Abategarugori

Menya incuro wakonsa umwana k’umunsi n’akamaro kabyo

August-21
17:02 PM 2017

Impuguke mu buzima zirimo na Mary Garvin zerekanye ko konsa abana umwana ukivuka byibuze iminota mirongo itatu ya mbere kugeza byibuze ku mezi atandatu ya mbere biha amahirwe umwana gukura neza atarwaragurika.

Mu kiganiro Rtv yagiranye n’ababyeyi ku kigo nderabuzima cya Kibagabaga bagize bati:”Konsa umwana ni kimwe mu bintu kirema ubumwe hagati y’umwana n’umubye we ndetse ibi Bizana inyungu kumpande zose kuko ku mwana bituma akura neza ariko kumubyeyi we konsa umwana bimurinda kuba yagira ibyago byo kuba yakwandura kanseri ifata amabere. ”

Impuguke mu buzima zikomeza zivuga ko byibuze umubyeyi wonsa neza umwana we yakabaye amwonsa inshuro cumi nebyiri ku munsi.

Ifoto: BBC

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza