Abana & Abategarugori

Matimba: Impamvu bitoreye Paul Kagame bacinya akadiho , bizihiwe nta muvundo

August-04
12:55 PM 2017

I Nyagatare mu murenge wa Matimba kuri site ya Kagitumba ku mupaka w’u Rwanda na Uganda niho hagaragaye bamwe mu bategarugori babukereye kwitorera umukandida bashyigikiye aho batoye bacinya akadiho kandi mu mutekano.


Mukansanga watoye acinya akadiho

Acinya akadiho bigaragarako yizihiwe Mukansanga yabwiye ikinyamakuru cy’urubyiruko ati byagenze neza rwose.nitoreye Paul Kagame. Namutoye rwose akaba yarampaye inka kandi natsinda azanyongera indi nka . namituewele ndayifite azampa nindi.

Naho Mariya Nyirazibera wavutse 1945 wagaragaweho akanyamuneza yemeje ko abasheshakanguhe batoye bisanzuye nta guhutwazwa ati twatoye neza mu mutekano , ntabwo baduhutaje.


Umuhoza watiye bwa mbere

Ku myaka 18 Umuhoza Denyse wiga ku kigo cya GS Matimba nyuma yo gufata indangamuntu yabashije gutora bwa mbere aho yitoreye umukandida w’ishyaka rya FPR.
Yagize ati byanshimishije gutora bwa mbere.Nitoreye Paul Kagame kubera yafashije urubyiruko kwiga nta kibazo aho yatuzaniye amashuri hafi dore ko urubyiruko rwinshi rwari rwararetse kwiga.

Urubyiruko rugera kuri 46 ku ijana nirwo rwitabiriye amatora mu banyarwanda barenga miliyoni esheshatu na Magana inani biyandikishije kugirango batore perezida wa Repubulika.

Andi mafoto

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza