Abana & Abategarugori

Mama wa Diamond uri mu kigero cy’imyaka 50 arateganya kongera kwibaruka

December-07
08:17 AM 2017

Umubyeyi wa Diamond Platnumz umuhanzi umaze gushing imizi muri Afurika witwa Sanura Kasim, yatangaje ko yamaze kurongorwa n’umusore nubwo benshi bavuga ko badakwiranye kubera ukuntu uyu musore akiri muto gusa uyu mugore we ntabikozwa akavuga ko nta mwana urongora.


Diamond yarezwe na mama we gusa

Mu kiganiro yagirangye n’ikinyamakuru Dizzim Online uyu mugore ufite imyaka isanga 50 yatunguye yamaze kurushinga n’umusore bamaze igihe bakundana ndetse anatangaza ko mu minsi iri imbere azabyara umwana azakurikiza Diamond.

Ababyeyi ba Diamond, Abdul Juma na Sanura Kasim, batandukanye Diamond afite imyaka itandatu y’amavuko ndetse kubera ukuntu uyu musore yarezwe na mama we gusa bituma se atagaragara mu buzima bwe n’ibikorwa bye bya buri munsi bituma abenshi banamushinja kuba ntacyo afasha uyu musaza nubwo abandi bavuga ko nawe ntacyo yamufashije mu bwana bwe ndetse no mu muziki we.


Mama wa Diamond yemeza ko nta mwana urongora

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza