Abana & Abategarugori

Madamu Jeanette Kagame: Buri wese akwiriye kongera imbaraga kugira ngo uburezi bw’abakobwa butere imbere

March-29
09:58 AM 2017

Muri ibi birori Imbuto Foundation yasoje gahunda yo guhemba abanyeshuri b’abakobwa bagera 91 bo mu mashuri abanza, no mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ibyo byonyine byerekana ko ababyeyi bagifite umukoro. Yagize ati “Babyeyi duhereye ku nzitizi twumvise mu mitsindire y’abana bacu, cyane abana b’abakobwa buri wese yasobanukiwe uruhare rwe mu guhangana nazo. Nk’ababyeyi dushobora guhangana nazo tubereka akamaro ko kwiga ariko kandi tukubahiriza inshingano zacu zo kubashakira ibibatunga, kubabonera umwanya wo kuganira tubabera urugero no kubaha uburere buzima.”

Zimwe mu nzitizi abana b’abakobwa bahura nazo harimo gushukwa bakajyanwa mu ngeso mbi, bigatuma ubuzima bwabo bw’ejo hazaza bwangirika. Ikindi ni uburyo bamwe mu bana b’abakobwa bamara igihe kinini ku materefone n’abasore bigatuma ntakindi kintu bakora.

Mu 2005 ubwo Imbuto Foundation yatangizwaga, abakobwa batsinze ibizamini bya Leta mu mashuri abanza bari 39,5% ariko mu mwaka wa 2016 abakobwa baje ku mpuzandengo ya 55%. Imbuto Foundation imaze gufasha no guhemba abana b’abakobwa barenga 4 400.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza