Abana & Abategarugori

Kwizera yakoreye abana ibyo atabashije kubona akiri muto

February-13
08:10 AM 2018

Umubyinnyi gakondo Kwizera Samuel avuga ko mu bwana bwe hari ibyo abatabashije kubona, bityo ngo yifuje kubikorera abana batishoboye kugira ngo nabo babone ko hari ubundi buzima babamo bufite icyerekezo.

Uyu musore wamaze kuba umubyinnyi mpuzamahanga wabigize umwuga avuga ko mu gihe yari muri Tanzania yahisemo gusangira n’abana akabaha impano, ibintu we atige akorerwa akiri muto.

Yagize ati “numvaga ko nakwishimana n’abana cyane cyane urubyiruko kuko mu buzima bwanjye hari ibyo ntigeze mbona nkiri umwana, rero numvaga hari ibyo ngomba gukorera abandi bana tugasangira, ndetse hakagira n’impano umuntu abagenera.”

Uyu musore yari kumwe n’abana bari hagati y’imyaka 2-6 bo mu nkengero za Dar Es salaam ahitwa I Linga haba abantu b’aborozi agamije kubafasha kubona bagomba kubaho ubuzima bufite intego.

Ati “Nari kumwe nabo mbigisha kubyina turishima turasimbuka kugira ngo nabo babone ko hari ubundi buzima. Twanaganiriye mbereka ko umuntu agomba kubaho ubuzima bufite intego.”

Kuri ubu Kwizera Samuel uvuza ingoma akanabyina, afite abana yigisha mu bihugu bitandukanye nko mu Bubiligi aho yashinze amatsinda atandukanye, muri Norvege, akaba afite n’intego yo gukomeza kwagura amarembo maze agashinga andi mashuri mu mujyi wa Brussels, ndetse no mu nkengero zaho agamije kwigisha abakiri bato umuco nyarwanda no kuwusigasira kugira ngo udacika.


Kwizera yigize nka pereNoel aha abana impano


ibyo atabonye ari umwana nibyo yasangije abana bato bakomoka mu miryango itishoboye

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza