Abana & Abategarugori

Kwinjira muri Polisi kwa Sgt Mugeni ni umwe mu myanzuro yafashe atazicuza

August-24
08:04 AM 2017

Mu myenda y’akazi kabo baba basa, bakora akazi kabo kinyamwuga, igihe cyose baba bifitiye ikizere, bibanda ku mutekano w’abantu n’ibintu byabo kandi igihe cyose baba bacyeye. ibi byose kimwe n’ibindi byinshi nibyo byatumye Sgt Mable Mugeni yinjira muri Polisi y’igihugu mu mwaka wa 2006 n’ubwo ngo yari ataruzuza neza imyaka 20, abenshi icyo gihe bamucaga intege bamubwira ko inshingano za gipolisi atazazibasha kuko yari akiri muto mu gihagararo ariko bitewe n’imyitozo n’amahugurwa yaciyemo ibyo ntibyigeze bimubera imbogamizi.

Mugeni aganira na the Newtimes yagize ati: “Nkiri muto nakundaga cyane abapolisi, byatumye ndushaho kwishyiramo ko nanjye nzaba we, nkirangiza ayisumbuye ntaranamenya amanota yanjye nahise niyandikisha ngize amahirwe barapfata….….Nk’umupolisi wo mu ishami rikorera mu muhanda duhura n’abantu b’ingeri n’imico itandukanye ariko ikintu cyambere batwigisha ni ukumenya gukora akazi kacu kinyamwuga no kwirinda kugwa mu mutego uwo ariwo wose.”

Mugeni kandi akaba ashimira byumwihariko Polisi y’igihugu kuko yamufashije guhindura ubuzima bwe by’umwihariko n’uburyo yorohereza cyane abapolisikazi kuko bahabwa uduhimbazamusyi ndetse bakanoroherezwa mugihe cyo kwimurwa aho yagize ati: “Nkiyo ufite abana bato, uba ushobora gukorera hafi y’aho utuye ukabona n’umwanya wo kubitaho, nk’iyo ubyaye vuba ntibaguha inshingano zo kujya mu muhanda keretse habaye igikorwa gihuruza abapolisi benshi.”

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza