Abana & Abategarugori

Kuri ubu Ronaldo anganya na Messi umubare wa Ballon d’Or

December-07
15:01 PM 2017

Zimwe mu mpamvu zatumye Ronaldo yegukana iki gihembo ni ukuba yarabashije gufasha ikipe ye ya Real Madrid kwegukana igikombe cya Shampiyona ya Espagne “La Liga” ayitsindiye ibitego 25 mu mikino 29; ayifasha kandi gutwara igikombe cya UEFA Champions League ya 2016-2017 icyisubije dore yari yanagitwaye umwaka wabanjye ayitsindiye ibitego 12 mu mikino 13 ndetse umwaka wose urangira atsinze ibitego birenga 42 mu marushanwa yose.


Ronaldo yari asanzwe afite iki gihembo inshuro 4

Nubwo hari abakekaga ko hashobora kuba impunduka nyuma yuko FIFA n’iki kinyamakuru cyo mu Bufaransa bisheshe amasezerano y’imikoranire mu gutanga umupira wa zahabu, ntacyigeze gihinduka kuko Ronaldo wabaye umukinnyi wa mbere ku isi uyu mwaka ku rwego rwa FIFA ni nawe waje gutoranywa nk’uwa mbere nanone na France Football.

Uyu mugabo w’imyaka 32, kuri ubu ufite abana bane yatowe n’iki kiinyamakuru nk’umukinnyi wahize abandi ku isi. Ronaldo yegukanye iki gihembo mu bihe bitanduka nko mu mwaka wa 2008 yegukanye agikinira Manchester United, yongera kuyitwara mu 2013 na 2014, ayisubiza mu 2016 ndetse n’uyu mwaka akaba yongeye kubikora.


Ronaldo yegukanye Ballon d’Or ya 5

Nkuko byagenze ku gihembo cyatanzwe na FIFA, Lionel Messi ni we waje ku mwanya wa kabiri, Neymar aba uwa gatatu.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza