Abana & Abategarugori

Kuba umuyobozi w’abana bimufasha gufasha abandi bana kudata ishuri

November-23
15:23 PM 2017

Izabayo Marie Goreth ni umwe mu bana b’indashyikirwa mu gutsinda mu ishuri, bakibarizwa mu ishuri akaba kugeza ubu afite imyaka 16, by’umwihariko akaba ahagarariye abandi bana mu murenge wa Kiyumba .

Inama nkuru y’abana ikaba ifite komite kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu, aho komite ihagarariye abandi bana kuva mu murenge, mu karere, mu ntara, no kurwego rw’igihugu bahura inshuro imwe mu mwaka ku rwego rw’igihugu bagahurira i Kigali, kugeza ubu Izabayo akaba amaze manda ebyiri kuri ubu buyobozi aho muri izi manda ze yabashije gufasha abana benshi bataga ishuri kurigarukamo bigafasha n’izindi nzego z’ibanze ndetse na ministeri y’uburezi aho mu ntego bihaye yo kugabanya umubare w’abana bata ishuri.

Aganira n’ikinyamakuru cy;urubyiruko izabayo yagize ati: “ Iyo hari umwana wataye ishuri nk’umuyobozi w’abandi bana mu murenge mperereyemo ngira uruhare mu gukora ubuvugizi mu nzego zirengera uburenganzira bw’abana [….] Abandi bana bangirira ikizere ku buryo iyo umwe muri bagenzi babo afite akarengane ari kugirirwa cyangwa ikindi kibazo ntibazuyaza kungezaho ikibazo.”

Izabayo kandi yadutangarije ko iyo amenye ikibazo nk’icyo atakihererana kuko ahita akorana n’inzego za leta n’iz’uburezi ku rwego rw’umurenge n’akagari ndetse n’umudugudu bagakurikirana uwo mwana kugeza ikibazo cye gikemutse mu maguru mashya.

Izabayo yakomeje agira ati: “Nk’ubu hari umwana wamaze igihe ataza kwiga abandi bana baturanye barabimbwira ko iwabo bagira uruhare mu kumubuza kuza ku ishuri, icyo gihe ku bufatanye n’inzego z’umudugudu nazisabye kumukurikiranira hafi, baradufasha kuganiriza ababyeyi b’uwo mwana agaruka mu ishuri, ubu arangije umwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye.”

Abana benshi bata ishuri ahanini bakaba babiterwa n’uruhare ababyeyi babo bagira rwo kutabahwiturira kujya mu ishuri aho bamwe mu babyeyi banakoresha abana imirimo ivunanye ibabuza kujya mu ishuri, uruhare runini rw’izi komite z’abana akaba aba ari ugukumira ibi bibazo bibuza abana uburenganzira bwabo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza