Abana & Abategarugori

Ku myaka 88 yahawe diplome ya Kaminuza inzozi ziba impamo

February-20
05:41 AM 2017

Umukecuru Frankie Sprabary yavukiye ahitwa Lewisville muri Texas aba ari naho akurira, mu buzima bwe bwose akaba yarifuje kubona impamyabumenyi ya kaminuza iherereye mu mujyi yakuriyemo, dore ko mu mwaka wa 1946 (imyaka 71 ishize) yari umwe mu bagombaga kurangiza muri iyi kaminuza ariko akaza gukora impanuka y’imodoka ikamushegesha bikabije amezi macye mbere y’uko arangiza amasomo ye.

Aganira na ABC News yagize ati: “Iki ni ikintu nifuzaga mu buzima bwanjye bwose”, “Byarabaye, sinigeze mbona amahirwe yo gusubira ku ishuri ngo mpabwe impamyabumenyi yanjye.


Umucyecuru Frankie Sprabary (Imyaka 88) ari kumwe n’umuhungu we muto Paul Sprabary (Imyaka 50)

Paul Sprabary, umuhungu muto wa Frankie Sprabary w’imyaka 50 yatangarije iki kinyamakuru ko yamenye ko nyina atarangije kaminuza mu matariki yo hagati muri Mutarama uyu mwaka. Yagize ati: “ Ubwo yatubwira iyi nkuru twari ku meza dufata ifunguro, ikintu nabonye cyane ni akababaro yabitubwiranaga ndetse n’agahinda ko kuba atarabashije kurangiza amasomo ye ngo ahabwe impamyabumenyi.

Nahise numva nanjye ngomba kugira icyo nkora nkamufasha kurangiza iyo ntambwe imwe muzo agomba gutera mu buzima bwe” mu gushyira ikifuzo cye mu bikorwa, Paul yahise ahamagara kuri iyi kaminuza abagezaho iyi nkuru y’umucyecuru, ababaza niba ntaburyo babafasha bakamuha impamyabumenyi ye. Ati: “Natekerezaga ko tuzasohocyera ahantu hatuje tukayimuha muri cadeau, ariko ishuri yizemo ryadutunguje ibirori by’akataraboneka byateguriwe umuntu umwe.”

Ku wa mbere w’icyumweru gishize, ishuri ryateguye ibintu byose ritegura iyo riri butange impamyabumenyi, rinatumira abayobozi bose bakomeye basanzwe bavuga amagambo muri bene iyi mihango n’abanyeshuri bose b’ikigo bateranira muri sale nini y’ishuri mu muhango wo kuyimushyikiriza. Jeffrey Kais, umuyobozi w’iri shuri yagize ati: “ Twari twiyemeje kumuha impamyabumenyi ye yakoreye, twagombaga kuyimuhana icyubahiro cyose tugomba abanyeshuri bacu.” “Ishuri ryacu rimaze imyaka 119 rinafite amateka menshi mu bintu bitandukanye ariko ikintu nk’iki ni ubwa mbere kibayeho.

Uyu mucyecuru akaba yatangaje ko nta gahunda yo kwicarana iyi mpamyabushobozi afite kuko mu minsi ya vuba agiye gushyira hanze igitabo cye yanditse ku guteka (Cookbook), akaba ahorana imishinga myinshi mu buzima bwe kuko n’umuganga we yatangaje ko kuba abasha kugera ku nzozi ze akenshi abiterwa n’uko ahorana imishinga ifitiye abandi akamaro mu buzima bwe

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza