Abana & Abategarugori

Ku myaka 58 Kenny amurika imideli,yahishuye ibanga akoresha

March-16
04:51 AM 2017

Louise Kenny w;imyaka 58 amaze imyaka 40 akora akazi ko kumurika imideli akaba abikesha gukora Yoga ndetse no kwisiga neza. Kenny yatanze inama yo kurwanya ibimenyetso byo gusaza imburagihe.

Kenny yemeza ko gukora imyitozo ngororangingo Yoga byamufashije kumara igihe kinini akora umwuga wo kumurika imideli kandi bimutunze kuva ku myaka 18. Aganira na dail mail ya Australia yagize ati navuga ko gukora Yoga byaramfashije cyane mu kudasaza kuko byanamfashije imiterere y’umubiri wange. Gusaza burya si ibyo kwishimira ahubwo kwiredura ukora imyitozo birafasha.

Ikindi Kenny akomeza avuga ko no kwisiga amavuta mu maso nabyo bifasha. Yongeyeho gushyira shampoo mu musatsi wawe mbere yo gutota ari byiza kandi ikindi ibyiza ni ukutareba kuri telefoni wubitse umutwe igihe ugenda.


Amafoto:Internet

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza