Abana & Abategarugori

Kenya: Abagore barashaka kuba benshi mu Nteko

March-30
11:35 AM 2017


Ubusanzwe Itegeko Nshinga rya Kenya ryo mu 2010, ryasabaga ko 2/3 by’abagize Inteko Ishinga Amategeko bagombaga kuba ari abagabo byafatwaga nk’intambwe ikomeye yo kwimakaza ihame ry’uburinganire muri icyo gihugu.

Ikinyamakuru Daily Mail, kivuga ko imwe mu miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri icyo gihugu yagejeje ubusabe mu Nteko Ishinga Amategeko basaba ko iryo tegeko ryatorwa mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya ateganyijwe muri Kanama 2017.

Nubwo bitashobotse ariko Itegeko Nshinga ryari ryahaye Inteko Ishinga Amategeko igihe ntarengwa cyo kugera mu 2015. Amatora yo mu 2013 yashyize abagore 68 mu myanya 349 mu nteko , gusa iki gihugu kiracyanengwa n’imiryango myinshi irengera uburenganzira bw’ikirembwa muntu ko mu karere aricyo kidaha abagore urubuga rwa politiki.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza