Abana & Abategarugori

Kanyange Rahabu yatomboye moto muri Tombora ya EMB

April-29
15:08 PM 2017


Kanyange asobanura uburyo yishimye

Nyuma yo kwegukana iyi moto ifite agaciro karenga miliyoni ebyiri, Kanyange yatangaje ko amaze amezi atanu akoresha akoresha uburyo bwo kohereza amakuru ya EBM kuri nimero yabugenewe kugira ngo atsindire ibihembo ahita anakangurira abandi baguzi kwitabira iki gikorwa kugira ngo nabo bagerageze amehirwe yabo.

Yakomeje ati "Nari maze nk’amezi atanu mbikoresha, ariko kugira ngo mbihe agaciro ubwo nari nagiye mu mujyi, hari utuntu nari nagiye guhaha najyanye n’umwana. Abana ni umugisha. Yararize ati ’ntabwo dutaha utanguriye umugati cyangwa isambusa’. Narahashye ngeze hanze ndagata, ariko hari undi mu mama ntazi arambwira ati ’Nta soni? Uritesha amahirwe? Naramusetse ndavuga nti ’Uriya muntu ni umusazi bimeze bite? Arangarura anshyira ku ruhande anyereka uburyo nshobora gutombora nkoresheje kariya gapapuro ka EBM. Ndamushimira ntangira no kujya mbikora."

Uko tombola ya EBM ikorwa

Umuguzi umaze kugura ibintu mu iduka runaka, yaka inyemezabwishyu ya EBM, ubundi akoresheje telefoni ye agakanda *800# akemeza (agakanda ’Yes’). Hakurikiraho guhitamo ururimi ukongera ukemeza, hakaza urutonde rwa serivisi zitandukanye ushobora guhitamo. Ugiye muri EBM-Tombola/EBM Lottery ukanda ‘4’ ukemeza. Aha uhita wandikamo umubare wa SDC cyangwa SDC uboneka ku nyemezabwishyu wahawe hanyuma ukemeza, ugasoza ushyiramo nimero y’Inyemezabwishyu, ukohereza.

Haheruka gushyiramo umubare w’amafaranga ari ku nyemezabuguzi uboneka ahanditse Total amount na bwo ukohereza. Iyo birangiye ubona ubutumwa bukubwira ngo urakoze gukoresha EBM Tombola. Mu kwandika ikiguzi cyo ku nyemezabuguzi, umuguzi yirinda gushyiramo akitso cyangwa akadomo. Ya mibare iza inyuma y’akitso urayihorera akenshi iba ari n’amazeru. Ikindi ni uko nta mwanya ugomba gusigara hagati mu mibare.

Iyi tombola ya EBM irimo ibihembo bitandukanye nk’amafaranga Cash, za televiziyo nini Flat Screens, amatelefoni agezweho, Mudasobwa zigendanwa (Laptop), amakarita yo guhahiraho mu maguriro agezweho (Super Markets) ndetse n’amapikipiki, igihembo nyamukuru kikaba ari imodoka.

Src: Igihe

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza