Abana & Abategarugori

Impamvu zo kwirinda imbuga nkoranyambaga ku bakobwa -Eng Murekatete

June-27
01:37 AM 2017

Abana b’abakobwa babaye indashyikirwa mu bizamini bya Leta mu bigo by’amashuli yisumbuye byo mu ntara y’amajyaruguru ndetse n’intara y’uburengerazuba bari mu biganiro na Imbuto Foundation byabereye mu karere ka Musanze.

Eng Murekatete Marie Claire ushizwe ikoranabuhanga mu kigo cy’iterambere RDB yaganirije aba bakobwa kubijyanye n’imbuga nkoranya mbaga. Yagize ati “Ni kenshi usanga bamwe mu rubyiruko bashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga bambaye ubusa cyangwa bagaragaza imyitwarire idahwitse.

Yongeyeho agira ati bariya ujye umenya ko ejo cyangwa ejo bundi bishobora kuzabagiraho ingaruka. Ndababwiza ukuri ko henshi batanga akazi babanje kureba uwo bagiye kugaha uko bitwara ku mbuga nkoranyambaga babarizwaho. Ntabwo bazabona wigaragaza nk’umusinzi cyangwa umuntu w’uburere buke kuri Twitter, Facebok n’ahandi ngo bizabure kukwicira amahirwe yari agutegereje.”

Aba bakobwa basabwe kutiyandarika cyangwa kwerekana indi myitwarire idahwitse ishobora gutuma umurwango nyarwanda ubatakariza ikizere bitewe n’uburyo baba bigaragaza kuri izo mbuga nkoranyambaga.

Niyinsaba Esther umwe mubakobwa banyuzwe n’ibiganiro bahawe yagaragaje zimwe mu ngamba bafashe yagize Ati”tugomba kujya tureba abantu turimo kwandikira mu gihe turi gukoresha imbuga nkoranyambaga kandi tukareba n’amafoto tugiye gushyiraho kugirango bitazatuviramo ingaruka mu buzimwa bwacu buri imbere.” Ibirero nk’umwana w’umukobwa agomba kubyirinda kuko byazamuviramo kubura amahirwe bitewe nuko yitwaye nabi akiri mutoya.

Mugenziwe Twizerimana Yvonne yakomoje kuri zimwe mu ngaruka zo gukoresha nabi imbugankoranyambaga nabi agira ati”ingaruka z’imbuga nkoranyambaga naje kubona ari nyishi cyane aho bishobora kuzagutera igisebo mu bihe biri imbere, ugasanga ahazaza hawe urahangije, washaka nko kujya gusaba akazi runaka bikaba byakubuza amahirwe yo kukabona bitwe n’amafoto y’urukozasoni wagiye ushyira kumbuga nkoranyambaga” .

Kuba imbuto foundation yahurije hamwe aba bana b’abakobwa babaye indashyikirwa biri mu byabagaruriye icyizere binabafungura mu buryo bw’intekerezo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza