Abana & Abategarugori

Illumine korora ingurube byamuteje imbere, ava mu bushomeri ubu ari gutanga akazi ku bantu hafi 20

February-07
16:14 PM 2017

Nyuma yo kurangiza Kaminuza mu mwaka wa 2010, n’ubwo nta kazi yahise abona, Illumine yahawe amahugurwa ku kwihangira umurimo, akaba yari arangije mu by’imari (Finance) aho mugihe yarangizaga kaminuza yari yanditse igitabo ku mushinga w’ubworozi bw’amatungo magufi yororerwa mu ngo.

Iki gitabo cye akaba aricyo yahereyeho azamura igitecyerezo cye cyo gutangira umushinga w’ubworozi bw’ingurube nyuma yo guhabwa aya amahugurwa. Nyuma y’amahugurwa yakoze inyigo y’umushinga we, asura abamubanjirije muri ubu bworozi abakuraho ubunararibonye kandi abagisha inama zinyuranye.

Ahereye ku bushobozi bucye yari afite, Illumine yatangiye umushinga we asa nk’uhereye ku busa, nyuma y’iminsi micye atangiye umushinga we yegereye imwe muri Bank ayereka umushinga we nayo imugirira icyizere imuguriza miliyoni ebyiri n’igice. azikoresha yubaka ibiraro by’ingurube anaguramo ingurube.

Nyuma y’amezi macye yabonye ko ubwoko bw’ingurube yari yaguze butazana inyungu vuba, yahise agura ubwoko bw’ingurube ziva mu Budage (German Hybrid Pigs), ubu bwoko ngo n’ubwo buhenda cyane, ariko bukura vuba kandi zirororoka cyane.

Ubu akaba ari kwagura ubworozi bwe aho akoresha abakozi 15 ba nyakabyizi ndetse n’abandi 3 bahoraho. Akaba afite gahunda ko mu minsi iri imbere azagura umushinga we mu buryo bugaragara akazana inkoko n’inka kuko ubu ari mu bwubatsi bw’ibiraro byazo.

Share

Ibitekerezo (1)

  1. kan 16 Ugushyingo, 04:04

    Mwamfashije c nkabona address ye nange akampa inama ko mfite umushinga nkuwo!
    Murakoze

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza