Abana & Abategarugori

Ikibazo cy’abana b’abakobwa baburaga amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere kigiye kubonerwa umuti

April-05
12:47 PM 2017

Babyl Rwanda isanzwe ifasha abarwayi n’abaganga hifashishijwe ikoranabuhanga, kuri ubu igkaba igiye gushyiraho uburyo bwihariye buzafasha abana b’abakobwa kubona ibisubizo by’ibibazo byose bibaza no guhabwa serivisi z’ubuvuzi binyuze kuri telefoni igendanwa.

Umuyobozi wa Babyl Rwanda, Tracey McNeil na Grace Mugabekazi uyobora Spring Accelerator mu Rwanda

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 4 werurwe, umuyobozi wa Babyl Rwanda, Tracey McNeil yavuze ko izi serivisi zatangiye gutangwa, bakaba barahawe inkunga na Spring Accelerator isanzwe ifasha imishinga izana impinduka mu buzima bw’abakobwa, kugira ngo zirusheho kunozwa. Ati” Dushakako tuzagerageza gufasha umuryango nyarwanda kurwanya inda zitateganyijwe ku bangavuTuzarushaho kunoza uburyo abana b’abakobwa babona serivisi zirebana n’ubuzima bw’imyororokere. Tuzanakorana n’abaturage, ibigo by’amashuri n’abandi bafatanyabikorwa barimo Minisiteri y’Ubuzima.”


Madame Grace Mugabekazi uyobora Spring Accelerator

Uyobora Spring Accelerator izafatanya na Bablyl , Grace Mugabekazi we yavuze ko mu gihe kingana n’amezi icyenda, bazakorana na Babyl kugira ngo banonosore uyu mushinga ugamije gufasha abana b’abakobwa kugera kuri serivisi z’ubuzima kandi bitabagoye. Kuva mu mpera za 2016, Babyl yatangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi aho umuntu ufite smartphone abasha kuvugana n’inzobere mu buvuzi (doctors) akoresheje porogaramu (App) mu gihe abafite telefoni zisanzwe bazibona banyuze kuri *811#

Abagera ku bihumbi 380 nibo bamaze kwiyandikisha kugira ngo babashe gukoresha serivisi za Babyl mu gihe abarenga ibihumbi 90 bo bahawe gahunda zo kubonana na muganga binyuze muri ubu buryo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza