Abana & Abategarugori

Ijuru ryomora abagore bahuye n’ihohoterwa

November-22
01:26 AM 2017

Ijuru ryomora ni umwe m’umishinga igamije gufasha abagore bahuye nihohoterwa rishingiye kugitsina hirya no hino mumiryaryango aho aba bagore bafashwa gukira ibikomere yaba kumubiri ndetse n’imyumvire.

Uyu muryango ukaba ukorera Kabeza mugace kicyaro kumujyi wa Kigali aho ubariwza ku ihuriro TUBAHUMURIZE utegamiye kuri Leta aho uyu muryango ufasha abahuye ningaruka zikomoka ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umubare munini w’abanyamuryango biri huriro wiganjemo abantu bahuye nihohoterwa rishingiye kugitsina ariko kandi ukaba wita no kubapfakazi ba genocide yomuri mata 1994 babana na virusi itera Sida, ikita kandi kubapfakazi ba genocide, inshike ndetse n’impfubyi.

Jeanne Mwiliriza nyuma yokwitegereza ibizazo abagore bahuye nihohoterwa byatumwe mumutwe we hazamo igitekerezo cyo gushing irihuriro aho buri cyumweru yakiraga abasaga icumi ariko nyuma yo gufungura iri huriro umubare wababagana wagiye wiyongera umunsi kumunsi.

Nkuko tubikesha the newtimes Jeanne yagize ati:”numvaga ububabare bwabo icyo bisobanuye ibyo banyuzemo ndetse bakaba bakigendana nabyo, niyompamvu niyumvisemo kuba nagira icyo nakora, Ihohoterwa rishingiye kugitsina nikimwe mubintu byahindutse rusange kuruta uko abantu babitekereza. Rero ukabona abantu bagenda ariko imbere baviramo.”

Akomeza avugako bitewe nuburyo iri hohoterwa abantu bagerageza kurihisha ibi biviramo bamwe kuba havamo impfu kubashakanye. Atanga urugero kubyabaye kunshutiye muri 2004 aho yahitanwaga n’umugabo we, akomeza avugako waba ukize cyangwa ukennye ihohoterwa rishobora kukugeraho uko byagenda kose.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza