Abana & Abategarugori

Hari abana bajya mu buzererezi bahunze amategeko y’ababyeyi

January-13
02:27 AM 2018

Bamwe mu bana bo mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali bavuga ko akenshi batoroka urugo kubera amategeko y’ababyeyi babo, n’irari ry’amafaranga babonana bagenzi babo.

Aba bana bavuga ko abava mu ngo bataye ababyeyi bituruka ku mategeko ya buri kanya ababyeyi baba babashyiraho.

Umwe waganiriye na KT Radio yagize ati “njye mama ntabwo aba yumva ko nakora ibyo nifuza, aba yumva ko nakwirirwa nkora ibyo yumva ashakaaa”.

Uyu kimwe n’abandi usanga bavanwa ku muhanda bakahagaruka kubera kurarikira ibintu no kwigenda bari bafite bakiri ku muhanda.

Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa Transparency International Rwanda asanga uburyo ababyeyi batetesha abana muri ibi bihe nabyo bakurura ubuzererezi.

Ati”ikibazo nk’ababyeyi cyo gutetesha abana cyane. Ababyeyi bamwe muri twe ugasanga umwana araje amafaranga ayo asabye yose utazi icyo agiye kuyamaza. Abana bakagenda bagateranira mu tubari ugasanga saa tanu z’ijoro abana baracyari mu tubari babyina basakuza n’amacupa y’inzoga batarageza ku myaka 18. Ibyo bikunda kugaragara mu biruhuko. Kwakundi byatangiye agiye kwishimisha n’abandi bikarangira aguye muri bya byaha by’iyobyabwenge. Usanga rero akenshi ari abana bafite ibibazo mu miryango, ni abana batagize uburere burimo igitsure, butarimo gukangarwa.”

Imibare ya polisi y’u Rwanda igaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 bagera ku bihumbi 16, bafatwa bagafungwa bakoresha ibiyobyabwenge, mu gihe hari abari munsi y’imyaka 18 bagera ku bihumbi nka bitatu.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza