Abana & Abategarugori

Hamuritswe ibitabo bine bishya byagenewe Abana

November-29
13:21 PM 2016

Edition Bakame yongeye gushyira ahagaragara ibitabo bishya.

Nkuko bimenyerewe Edition Bakame yandika ibitabo by’abana bibaha ubwisanzure mu gusoma. Tariki ya 25 Ugushyingo uyu mwaka wa 2016 nibwo hamuritswe ibitabo bine bishya byatunganijwe na Editions Bakame .Ibyo bitabo ni Uruhimbi rwa Nyanka, Akajangwe Buroho, Umwana mu muryango Nyarwanda nimero 1 na 2 .


Umuhuza Denyse asomera abana igitabo yabandikiye

Uruhimbi rwa Nyanka ni igitabo cyanditswe na Umuhuza Denyse w’imyaka 21. Mu magambo ye yagize ati:”Nkunda kwandika nkuko uyu munsi nandikira abana mu minsi iri imbere nzatagira kwandikira n’abakuru”. Uruhimbi rwa Nkanka ni igitabo kigaragaramo umuco w’ubutunzi bw’inka mu nkuru ishushanyije.

Akajangwe Buroho ni igitabo cyanditswe na Anyesi Ukundamaliya washinze Editions Bakame mu 1995 aho n’ubwuzu bwinshi yagize ati:”abana bashimishwa iteka no gusoma kandi ni kimwe mu bibamara irungu. Ni ishema kubabandikira kuko aricyo twivuza.” Yongeye kandi gususurutsa abana kuko aribo bari bagaragiwe.


Anyesi Ukundamaliya washinze Edition Bakame asomera abana igitabo yabandikiye

Umwana mu muryango Nyarwanda nimero 1 na 2 ni ibitabo bikubiyemo uburenganzira bw’umwana. uko yitabwaho, uko akwiye gufatwa, uko akwiye kurerwa.

Umwana mu muryango Nyarwanda nimero 1 ni igitabo kigizwe n’ amashusho menshi interuro nke kuko kigenewe umwana. Naho umwana mu muryango Nyarwanda nimero 2 ni ibisigo n’imvugo ihanitse isomerwa umwana.

Edition Bakame ikomeje kwita k’ubana ibandikira inkuru zitandukanye zibafasha gukurana umuco wo gusoma kuko ariyo soko irwanya ubujiji, igatoza ubwege gukurana ubwema.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza