Abana & Abategarugori

Gukebesha umwana akiri muto bimurinda ipfunwe mu bandi (MINISANTE)

November-08
06:15 AM 2017

Kuva mu mwaka wa 2015 kugeza ubu ubushakashatsi bwa MINISANTE bwerekana ko 30% by’abagabo bo mu Rwanda bamaze kwisiramuza cg kwikebesha ni ukuvuga abarenga 1.5 milion muri miliyoni 5 mugihe umubare munini usigaye hari abagore bakibona ko ari ipfunwe kuribo.

Nk’uko tubikesha RBA mu byiza byo kwicyebesha harimo kuba birinda HIV/SIDA n’izindi ndwara zo mu mibonano mpuzabitsina ku kigero cya 60%, kwikebesha kandi bigabanya kwandura no kwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku mugabo n’umugore, kwanduzanya inkondo y’umura ku mugore, isuku y’igitsina cy’umugabo, Kuba byongera uburyohe bw’imibonano ku bagore no kuba atagira ipfunwe z’uko adasiramuye.

Mu rwego rwo kurushaho kwegereza no korohereza abifuza guhabwa service zo gusiramurwa, MINISANTE ubu yashyizeho gahunda yo gufasha ababyeyi bifuza iyi service ku bana babo bakivuka mu mavuriro 8 mu gihugu hose aho umwana ukivuka ashobora guhita akebwa ku buntu, MINISANTE kandi ikaba inafite gahunda yo kongera umubare w’aya mavuriro. MINISANTE kandi ikomeza yemeza ko hari imyaka itari myiza yo gucyebesha umwana ngo nk’iyo umwana afite hagati y’umwaka umwe n’imyaka 5 atangiye gukubagana no gukambakamba si byiza kumusiramuza kuko ashobora guhura n’izindi ngorane. Aho yemeza ko umwana ukivuka atababara nk’utangiye gukambakamba.

Mu byiza byo gucyebesha umwana ukivuka harimo ko byihuta, umwana ahita akira vuba, aba ataramenya ububabare, ntibisaba kumudoda no kumwomora nk’abakuru, kandi umubiri uhita usubirana. MINISANTE ikomeza ivuga ko umwana umaze ibyumweru bitandatu ashobora gukebwa, umwana w’imyaka 13 gusubiza hejuru ashobora gukoresha impeta, naho umuntu mukuru imyaka 18 gusubiza hejuru nawe ashobora gukebwa akoresheje uburyo ubwaribwo bwose bukoreshwa.

MINISANTE nanone kandi ikomeza yemeza ko mu bigo bimwe na bimweby’amashuri hakigaragara abana basa nk’abashyirwa mu kato na bagenzi babo kubera badasiramuye ugasanga bashyira amakosa ku babyeyi bityo igashishikariza ababyeyi gukebesha abana hakiri kare. Aho yatanze urugero igira iti: “Ibyiza ni ukubikorera umwana akiri muto, iyo umwana ari mu ishuri cyane nk’abiga baba mu bigo babana n’abandi iyo adasiramuye aba ari ipfunwe. Hari ubwo atakogera mu ibasi y’undi mwana kubera ko udasiramuye, aba abona ari umwanda ukabije.”

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza