Abana & Abategarugori

Gatsibo: Abana borozanya ihene n’inkwavu bahereye ku kiceri cya 50

July-02
02:51 AM 2017

Nyuma ya gahunda y’ihuriro ry’abana bo mu karere ka Gatsibo, kuri ubu abana barimo korozanya amatungo magufi, babikesha igiceri cya 50 buri mwana atanga buri cyumweru.

Ku nkunga ya Children Voice Today, ihuriro ry’abana bari munsi y’imyaka 18 basaga ibihumbi 1800 baturuka mu mirenge itandukanye mu karere ka Gatsibo mu ntara y’uburasirazuba bibumbira mu mashyirahamwe bagakorera ubuvugizi bagenzi babo nk’uko Manzi Ali Sharfu w’imyaka 12 uhagarariye Umurenge wa Kiramuruzi yabitangarije ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw.
Manzi yagize ati “ dukora ubuvugizi ku bana haba mu buzima busanzwe ndetse n’ibindi nko kuvugira abana bakoreshwa imirimo ivunanye,kuvanwa mu ishuri, kwigisha uburenganzira bw’umwana, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ndetse n’ibindi byose byakwangiza ahazaza h’umwana w’umunyarwanda.
Sibyo gusa kandi kuko tunatanga amafaranga yo kwizigamira maze tukorozanya amatungo magufi nk’ihene n’inkwavu mu rwego rwo kwiteza imbere
.”


Zaninka Salah (i buryo) na Manzi Ali Sharfu (Hagati)

Zaninka Salah w’imyaka 16 y’amavuko yiga mu mwaka gatatu mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ndetse akaba ariwe uhagarariye abana muri aka karere ka Gatsibo avuga ko aya matsinda (Club) afitiye abana akamaro. “ Aya makarabu yacu atandukanye akorera mu Karere ka Gatsibo ashinzwe gukora ubuvugizi ku bana cyane ibibazo abana bahura nabyo bagasubiza abana bagenzi babo mu ishuri aho kugeza ubu abana 159 bamaze gusubira mu ishuri , kwizigama hagamijwe gukora igikorwa cyabateza imbere. Kubijyanye no gutanga amafaranga buri mwana atanga amafaranga 50 mu cyumweru ,ayahawe n’umubyeyi ubundi bagashaka icyo bakora nko kugura amatungo bakorozanya. Kugeza ubu mu murenge wa Rwimbogo bamaze kwigurira ihene 6 naho mu murenge wa Remera baguze ihene 6 ndetse n’inkwavu 72. “

Aba bana kandi banafite akanyamakuru gato Kitwa “Ijwi Ryanjye” ku nkunga ya children Voice Today umuryango mpuzamahanga wo muri Swedeni. Aka kanyamakuri kakaba kandika ibitekerezo by’abana bose bo muri Gatsibo ndetse kakandikwamo n’abana ubwabo.

Abana bahagarariye abandi bakomeza basaba inzego z’igihugu zishinzwe abana mu nshingano ko bwabafasha kugera ku ntego ndetse no kubakorera ubuvugizi iyi gahunda ikagera mu Rwanda hose kuko yabafasha guharanira uburenganzira bwa abana .

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza