Abana & Abategarugori

Gashora: Amarebe yangiza ikiyaga yahinduye ubuzima bw’abagore

September-07
00:32 AM 2017

Aba bagore biyemeje kurwanya ubukene bahereye kubyo bafite hafi.
“Umugore ni umunyembaraga kurusha uko abyiyiziho, kandi arashoboye kurusha uko agaragara inyuma.” Iyi niyo ntero y’abagore bo mukarere ka Bugesera bibumbiye muri COVAGA (Cooperative de vannerie de Gashora).

Mu buzima bwabo bwa buri munsi aba bagore bakaba bakora akazi ko gutunganya amarebe bakura mu kiyaga cya Bugesera bakayabyaza umusaruro, aho bakoramo ibikoresho bitandukanye byifashishwa n’abantu b’ingeri zitandukanye, bimwe mu bikoresho bakora harimo inkweto, amasakoshe, ibikapu, ingofero, ibirago, imitako…. COVAGA ijya kuvuka ngo byavuye ku gitecyerezo cyo gufasha leta guhangana n’amarebe yica ibindi binyabuzima biba muri iki kiyaga harimo ingona n’amafi, no gushaka uburyo barushaho kubungabunga ibidukikije ariko baniteza imbere.

Mukanyumbayire Evanithe umuyobozi wungirije w’iyi Cooperative aganira na Diva yagize ati: “Kwishyira hamwe kwacu niko kudufasha gukora ibi byose, biragora kugera kukintu gishya nk’iki uri wenyine,… ubu dushishikajwe no kwiga uburyo bunyuranye twarushaho kunoza ibikoresho dukora, intego yacu ni ukurwanya ubukene mugace dutuyemo duhereye kubyo dufite. Turashaka kureshya abaguzi kuva mu gihugu kugera hanze yacyo.”

Amarebe ni icyatsi kimera mu mazi gikurikiye Oxygen ibamo kikaba cyangiza cyane ibindi binyabuzima biba mu mazi kuko aho kigeze kiroroka cyane kandi kigakamya amazi, kukirwanya bisaba gushirika ubute.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza