Abana & Abategarugori

Gahunda z’uburinganire zigeze no mu nkambi aho abagore bagihutazwa

February-09
09:51 AM 2018

Abagore bo mu nkambi zitandukanye bavuga ko hakiri ibikorwa bimwe byo kubahutaza ariko ngo bagenda basobanukirwa uburenganzira bwabo ku buryo banabuharanira iyo hari ikibazo kibayeho.

Ubushakashatsi bwakorewe mu nkambi zitandukanye na Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi bwagaragaje ko hakiri ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abagore bitinya mu kwiteza imbere, mu buyobozi no mu gufata ibyemezo.

Ibi ntibitandukanye n’ibyo Mukeshimana uba mu nkambi ya Kiziba avuga ko hakiri ibikorwa byo guhutaza abagore mu nkambi abamo n’ubwo bigenda bigabanuka.
Yagize ati “nubwo hakirimo ibyo bintu byo guhutazwa ariko ntabwo bikiri byinshi kuko umudamu yamenye agaciro ke ndetse n’uburenganzira bwe, n’iyo habayeho guhutazwa hitabazwa ubuyobozi.”

Minisitiri Nyirasafari Esperance avuga ko gahunda minisiteri y’uburinganire n’iterambere yatangije mu nkambi, izafasha gukemura ibibazo byose bifitanye isano no kutumva uburinganire n’ubwuzuzanye.

Yagize ati “bizakemurwa n’uko dufite igihugu giteza imbere uburinganire hagati y’abagore n’abagabo ni ukuvuga rero ngo n’impunzi ziri mu gihugu ntabwo twatuma zitagera kuri ibyo byiza bituruka ku buringanire n’ubwuzuzanye no guteza imbere umuryango. Nk’abantu tubishinzwe, guteza imbere umuryango, guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye, ntabwo twabikorera abanyarwanda gusa ngo twibagirwe n’abandi ducumbikiye kandi nabo ni ibiremwamuntu.”

Magingo aya mu Rwanda habarizwa impunzi zisaga ibihumbi 173, muri zo 52% ni abagore. Leta y’u Rwanda ikavuga ko guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye muri izi mpunzi bigamije kwimakaza iterambere rishingiye ku bwuzuzanye.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza