Abana & Abategarugori

Ese bikoresho by’ubwiza abagore n’abakobwa bakwiye kudasangira gukoresha ni ibihe?

September-02
10:30 AM 2016

Abakobwa ndetse n’abagore usanga bakunze kugendana ibikoresho byo kwiyitaho cyane iby’ubwiza, aha niho haturuka kugenda babitizanya bya hato na hato.

Gutiza mugezi wawe ni byiza ariko hari igihe biba ngombwa ko ikintu kidatizwa undi muntu kubwo kubugabunga ubuzima bwawe. Bimwe mu bikoresho by’ubwiza rero usanga biba byaragenewe gukoreshwa n’umuntu umwe ariko mukaba mubikoresha muri benshi bikaba byabagiraho ingaruka mbi zirimo gutera indwara z’uruhu.

1.Eponje wisigisha

Mascara

2.Mascara : ushobobora kuba utekereza ko ibikoresho by’ubwiza bidasangirwa bikwiye kuba ibyo ku minwa gusa, nyamara siko bimeze ko na mascra yo ku maso kuyisangira bishobora gutuma wandura indwara zivuye kuri mugenzi wawe. Uruhu rwo ku maso ruba rworoshye cyane ku buryo bacteries ziva ku wundi muntu nawe zikujyaho byoroshye

3.Font de teint : Gukoresha Font de teint imwe muri benshi bishobora nabyo gutuma habaho kwandura indwara zimwe zandurira muruhu, kuko usanga buri wese asigamo ibyuya bivuye kuruhu rwe

Labelo

4.Labelo na rouge a levre: Ibi byo abagore n’abakobwa bakwiye kubyitongera cyane kuko aribyo biza kwisonga mukuba bishobora kwanduza indwara nyinshi nka Hepatite ni izindi zandurira mu matembabuzi ,niyo mpamvu abagore bagirwa inama yo kujya bakoresha buri wese ibikoresho bye.

5.Urwembe : Urwebwe rwo kirazira kikaziririzwa ni ubusanzwe kurusangira kuko uretse kuba rwakomeretsa, ruri mu bikoresho bitera indwara zandurira mu maraso, aha rero abakobwa n’abagore barasabwa guhagarika gusangira ibi bikoresho .

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza